Gusimbuza impyiko mu Rwanda byatangiye gukorwa kuri Mituweli

Gusimbuza impyiko mu Rwanda byatangiye gukorwa kuri Mituweli

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko abarwayi bafite ikibazo cy’impyiko zikeneye gusimbuzwa, ubu bashobora kuzihindurirwa bakishyura serivisi bakoresheje Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Sante/ Mituweli).

Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byatangiye gutanga iyo serivisi guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2023, byatangaje ko kugeza ku ya 28 Mutarama 2024 abarwayi bagera kuri 18 bari bamaze kubagwa impyiko kandi byagenze neza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubwishingizi bwa Mituweli muri RSSB Rulisa Alexis, yabwiye itangazamakuru ko kuri ubu ubwishingizi bwa Mituweli bushobora kwifashishwa mu kwivuza uburwayi bw’impyiko ku bitaro.

Gusa uwo Muyobozi yavuze ko umurwayi wa mbere wabagiwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal yabifashijwemo n’Umuryango King Faisal Hospital Foundation ukamwishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi bwose.

Rulisa avuga ko abarwayi bakurikiyeho babagwaga bakoresheje ubwishingizi butandukanye burimo ubwa RAMA, ubwishingizi bwa (MMI)  n’ubwa Mituweli.

Ati: “No guhana impyiko bikorwa kuri Mituweli.”

Uwifashije Beatrice afite umwana w’umukobwa ufite imyaka 16 urwaye impyiko, yavuze ko kuvura impyiko kuri Mituweli ari iterambere ndetse agahamya ko kuzisimbura bije kubatura umutwaro kuko byasabaga amafaranga menshi. Ati: “Ni byiza kandi ni ibyo gushimwa”.

Ku ya 5 Gashyantare, Minisiteri y’Ubuzima na RSSB babwiye Abadepite ko Guverinoma irimo gushaka amafaranga ahagije, kugira ngo serivisi z’ubuzima zitangwa kuri Mituweli zitazadindira.

Bagaragaje ko kwagura izi serivisi zirimo izihenze nko kubaga impyiko no kuvura kanseri, kimwe no kubona insimburangingo ku bantu bafite ubumuga byitezwe ko bizashyirwa mu bikorwa guhera 2025.

Aba bayobozi basubizaga ibibazo byagaragaye mu nzego z’ubuvuzi,  byagaragajwe na raporo ya Komisiyo y’Igihugu  y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa  2022/2023.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB, Kanyonga Louise, yabwiye Abadepite ko gushyira serivisi nk’izo muri Mituweli bishobora guteza igihombo cya miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itatu iri imbere mu gihe  nta yandi mafaranga ahari kugira ngo iyi gahunda ikomeze gushyigikirwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ndamyabeza Adrien

Iri terambere u Rwanda rugezeho mu buvuzi ni iryo gushyigikira cyane ko Ubuzima ari bwo shingiro rya byose.
Ubwishingizi bukoreshwa mu Rwanda cyane cyane mutuelle de santé ntibugasitare.
Tubungabunge rero Ubuzima
Ibindi tuzabigeraho nta shiti.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14