Gushyira ubusitani ahahoze ibishanga bizagabanya ibiza – Umujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ahahoze ibishanga mu bice bitandukanye bya Kigali hatangiye gutunganywa kugira ngo hagirwe uduce tw’ubukerarugendo no kubyifashisha mu gutangira amazi ava ku misozi.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yabwiye RBA ko ibishanga birimo gutunganywa nk’ahantu h’ubukerarugendo harimo igishanga cya Rugenge rw’Intare, icya Nyabugogo, icya Kibumba ndetse n’icya Gikondo.
Dusengiyumva asobanura ko ibi bishanga bizanifashishwa mu gufata amazi yose ava ku misozi, ariko ikigenderewe ari ukubitunganya bigatuma Kigali irushaho kuba Umujyi w’ubukerarugendo.
Yagize ati: “Hazaba ari ahantu hanini harimo ubusitani, inzira z’abanyamaguru harimo n’ibindi bikorwa bishobora gufasha abaturage kwidagadura ariko ku buryo amazi yose aturuka ku misozi ikikije ahongaho navuze, abashaka kugira ahantu ajya bityo bikagabanya ko ayo mazi ahantu ajya bityo bikagabanya ko ayo mazi agenda yuzura hirya no hino.”
Yavuze ko kuva 2020 nyuma yuko ibikorwa byinshi birimo amagaraje, inganda n’ibindi bivuye mu bishanga mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cy’imfu ziturutse ku myuzure isanga abaturage mu nzu zabo cyavuyeho.
Akomeza agira ati: “Ubu tugira ibiza bishingiye ku nkangu n’ibindi ariko no gutunganya bino bishanga bizatuma n’amazi tujya tubona yuzura hano mu Rugunga cyangwa hariya mu Kanogo agenda agabanyuka bityo ikintu kijyanye no kwita ku mazi tube tumaze kugishyira ku murongo.”
Gutunganya igishanga cya Gikondo, byatanze akazi ku baturage naho abagituriye n’abanyuraga aho kiri bagaragaza ko imirimo ihakorerwa na bo ibafitiye akamaro.
Sindambiwe Samuel agira ati: “Mbere nubwo hari inganda ariko nta muntu watinyukaga kuhanyura, yagendaga yikandagira kubera umutekano we ntiyari awizeye.
Byatugabanyirije ubushomeri biturinda kwirirwa twicaye, tubona akazi.”
Rukundo Frank utuye mu Murenge wa Gikondo avuga ko batekanye kubera ikorwa ry’igishanga cya Gikondo.
Ati: “Aha hari ahantu utabasha guca mu nzira ngo uve hano Kimihurura ngo ugere i Gikondo ariko ubungubu yaba nijoro yaba ku manywa uratambuka ukagenda.”
Igishanga cya Gikondo ni kimwe muri bitanu byo mu Mujyi wa Kigali byateganyijwe ko bizatunganywa bityo hakaba ahantu nyaburanga.
Ibyo bishanga 5 birimo gutunganywa biri ku buso bwa hegitari 408, ni umushinga biteganyijwe ko uzatwara amadorari y’Abanyamerika miliyoni 80 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 100.

