Gupima umuriro ntibikiri mu ngamba zo kwirinda COVID-19 mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisiteri y’Ubuzima yamenyesheje abaturarwanda bose ko ibikorwa byo gupima umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi bitagikenewe kandi bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima yaboneye hogusaba abahagarariye ibigo bya Leta n’ibyigenga, abategura gahunda zihuriza hamwe abantu benshi guhagarika ibikorwa byo gupimira umuriro aho abantu binjirira.

Gahunda yo gupima umuriro ku bagana ahahurira abantu benshi yashyizweho n’amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) nk’iimwe mu ngamba zashyiriweho gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 ubwo cyadukaga ku isi mu mwaka wa 2019.

Ni gahunda yifashishijwe mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda yagize uruhare mu gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bw’amoko ya COVID-19 yagaragaye ku isi kugeza ubu.

Guhera muri Gicurasi 2020, u Rwanda rwo rwageze aho rukoresha ikoranabuhanga ryisumbuye rya robo zafataga ibipimo n’iby’ubushyuhe bw’umubiri n’andi makuru y’ingenzi akenewe mu gukumira iki cyorezo kuko biri mu byagiye bigabanya ibyago byo kuba abantu banduye kandi banagaragaza bimwe mu bimenyetso bahura n’abandi ubwandu bugakwirakwira bwangu.

Kuri ubu, ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda bwagabanyutse ku rwego rushimishije ku buryo hari n’iminsi ishira hatabonetse abarwayi bashya, abishwe n’iki cyorezo cyangwa abarembye. Nko ku wa gatatu habonetse abarwayi bashya 5 barimo umwe ugaragaza ibimenyetso, batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo 129.615.

Muri abo banduye COVID-19 harimo abasaga 30 bakirwaye mu gihe abamaze gukira na bo basaga 128,110.

Izi mpinduka zidasanzwe zikomeje kwigaragaza ahanini biturutse ku bwitabire bwo kwikingiza iki cyorezo, aho abasaga miliyoni 8 n’ibihumbi 880 bamaze guhabwa nibura doze ya mbere y’urukingo, bakaba barimo abasaga miliyoni 8 bamaze guhabwa doze ebyiri na miliyoni 2 n’ibihumbi 340 bafashe doze ya gatatu ishimangira.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yashishikarije Abanyarwanda gukomeza kwitabira kwikingiza byuzuye, harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi kandi neza.  

Robo na zo zifashishijwe mu gufata ibipimo by’ubushyuhe bw’umubiri no gutahura abatambaye neza agapfukamunwa
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE