Gukunda Igihugu si ukugipfira gusa- Brig. Gen Rwivanga

“Iyo ukunda igihugu cyawe, uhora witeguye kucyitangira ndetse ukagumya gushyigikira abayobozi bacyo, kandi ukitanga mu murimo utizigama”.
Ubwo ubwo ni ubutumwa bwatanzwe na Brig. Gen. Rwivanga Ronald, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), mu kiganiro yahaye itangazamakuru bujyanye n’Umunsi wo Gukunda Igihugu wizihizwa ku wa 1 Ukwakira buri mwaka.
Yabishimangiye agira ati: “Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ni umunsi wo gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu cyari kimaze imyaka 30 kiyoborwa nabi.”
Brig. Gen Rwivanga yabisabanuye ashingiye ku cyo gukunda igihugu bivuze mu buryo RDF ibibona, hashingiwe ku ndangagaciro zayo, ibyo yitangiye, ndetse n’inshingano ikomeje kugira mu gihugu no hanze yacyo mu bihugu birimo Mozambique na Repubulika ya Santarafurika.
Brig. Gen. Rwivanga yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda (RDF) zisobanura ubumwe n’ubutwari byo gukunda igihugu no kucyiyegurira. Ni ukwiyemeza kubahiriza indangagaciro zo kurengera inyungu z’igihugu cyacu no kurinda ubutaka bwacyo, ndetse no gukomeza intego z’ubumwe n’iterambere.
Hari ingingo shingiro zihariye zifatanye n’indangagaciro zacu. Iyo tuvuga ku gukunda igihugu, tuba tunavuga ku ndangagaciro zo kwiyemeza umurimo, kubaha abandi, kugira ubutwari mu bihe bikomeye birimo intambara, kugira imyitwarire myiza n’ubumwe. Ubumwe n’ubusabane. Ibyo byose bihurira hamwe bikubaka ijambo rikomeye; gukunda igihugu.”
Yakomeje avuga ko uko ari ko hubahirizwa indangagaciro shingiro zishushanya ubumwe bwo gukunda igihugu.
Yunzemo ati: “Muri make, gukunda igihugu ni indangagaciro ya mbere RDF ishyira imbere, ariko dufite n’izindi zirimo ubudahemuka, kwitangira abandi nta nyungu, gukorera mu mucyo, no kuba igitambo. Zose muri urwo rwego, zifatanye no gukunda igihugu, kuko iyo ukunda igihugu cyawe, uhora witeguye kucyitangiraho igitambo. Iyo ukunda igihugu cyawe, uba indahemuka ku bayobozi bacyo. Iyo ukunda igihugu cyawe, uharanira gutanga serivisi mu bwitange.”
‘Intego yacu si ugupfa’
Abajijwe uburyo ubumwe bwo gukunda igihugu bupimwa cyangwa busuzumwa mu ngabo za RDF, Brig. Gen. Rwivanga yasobanuye ko hari ibikorwa bifatika bigaragazwa n’umusirikare cyangwa n’umuturage usanzwe mu rwego rwo kugaragaza iyo ndangagaciro yo gukunda igihugu.
Yagize ati: “Ni ugukorera igihugu cyawe mu buryo butandukanye, kuko gukorera igihugu bitavuze gusa kuba mu ngabo z’igihugu.
Icya kabiri ni ubushobozi bwo kurinda igihugu cyawe, ndetse rimwe na rimwe no gutanga amaraso yawe cyangwa ibikorwa byawe ku giti cyawe. Ni ukwitegura no kwitanga kugira ngo upfe ku bw’igihugu, icyo ni cyo gikorwa nyacyo kigaragaza ko ukunda igihugu cyawe.”
Ashingiye ku magambo ya George S. Patton Jr., Umuyobozi w’ingabo mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ntambara ya kabiri y’Isi, cyane cyane mu Bufaransa no mu Budage nyuma yo kwinjira mu bufatanye i Normandiya muri Kamena 1944, Brig Gen. Rwivanga yagize ati “intego yacu si ugupfa.”
Brig Gen. Rwivanga yakomeje agira ati: “George Patton ni jenerali uzwi, Jenerali w’Abanyamerika mu Ntambara ya kabiri y’Isi, wavuze ko inshingano yawe atari ugupfa ku bw’igihugu cyawe. Bivuze ko inshingano yawe atari ugupfa. Ugomba cyane kurinda igihugu cyawe no kurinda abaturage bacyo.
“Ariko niba muri uwo murimo uba witeguye kwishyura igiciro cya nyuma, hari ibikorwa byinshi by’ubutwari byagaragajwe aho umuntu nka we, nk’umuyobozi, ahitamo gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arinde igice cyose cy’abamukurikira. Urugero, igihe habayeho gutera grenade ukaba wahitamo kuyishoramo nawe aho kuyireka igahitana abantu benshi, icyo ni cyo gitambo cy’ikirenga umuntu yakwitura.”