Guhuza ubutaka biri mu bifasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine yagaragaje ko muri byinshi byiza byo gukora ubuhinzi hahujwe ubutaka harimo no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, akaba yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28 Ukwakira 2022, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Rongi.
Yagize ati: “Ni byo koko imihindagurikire y’ikirere iragenda ikomera cyane cyane muri aka gace k’Afurika turimo n’ahangaha iwacu irahari. Hari ingamba twafashe kugira ngo duhangane nayo, ubungubu aho amazi ashobora kuboneka hose baruhira imyaka”.
Yavuze ko kwizihiza uyu munsi hazirikanwa ko abahinzi n’aborozi batunze Isi kuko abantu bose barya, ariko ko uwo mwuga ugomba gukorwa mu buryo bwiza ugatanga umusaruro mwinshi kandi wujuje ubwiza kandi bubungabunga ibidukikije.

Ai: “Ni byiza ko dufata umwanya tukaza gushima abantu bakora uyu mwuga kuko buri wese akenera icyo kurya. Imirire myiza niyo ituma umuntu agira ubuzima bwiza,”
Yongeyeho ati: “icyo twifuza kandi tukazakomeza gufatanya namwe ni ukugira ngo ubuhinzi mukora, ubworozi mukora mubukuremo umusaruro mwiza. Umusaruro mwiza uhagije, ufite ubwiza ubagirira akamaro. Ikindi ni ukugira ngo buri muntu wese agire imirire myiza kuko ari yo ituma umuntu agira ubuzima bwiza. Hanyuma kandi na none tubungabunge ibidukikije.
Ntitwakwirengagiza yuko igihugu cyacu ndetse n’ibindi bihugu biri muri aka karere dutuyemo, dufite izuba, ririmo riragenda riva no mu mezi ritavagamo, bivuze yukoimihindagurikire y’ikirere irimo iragenda ikomera, ubwo rero natwe turi mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni ngombwa ko tugenda twubaka ubudahangarwa kugira ngo duhangane n’imihindagurikire y’ikirere”.

Manizabayo Madeleine wo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, ukora ubuhinzi bw’imbuto guhera mu 2000 yavuze ko guhinga imbuto biteza imbere kandi ko ubwo buhinzi abona budakunze kubangamirwa n’ikirere.
Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Imirire iboneye, ibidukikije bibungabunzwe n’ubuzima bwiza kuri bose.”
Ni umunsi witabiriwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM), Ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (IFAD), bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, hakozwe ibikorwa bitandukanye harimo gutanga inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kubagara ibigori hashyirwamo ifumbire ya urea, no guha abana indyo yuzuye n’amata mu guteza imbere imirire myiza.


