Guhemba miliyoni 80 Frw itwaye Shampiyona: Intego za Shema Fabrice muri FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaguru (FERWAFA) yijeje Ko natorwa azahemba Ikipe yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza imigabo n’imigambi y’ibyo azakora mu gihe yaba atsinze amatora y’iri shyirahamwe.
Ubwo yagarukaga ku byo azakora mu gihe yatorwa, Shema yagaragaje ko bafite gahunda yo kuzamura ibihembo nk’imwe mu mpamvu zo kongera ihangana hagati y’amakipe.
Uyu mugabo yatangaje ko muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore hazahembwa amakipe umunani ya mbere, mu gihe mu bagore ari atandatu bahereye mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Yagize ati: ”Ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona mu bagabo izahabwa miliyoni 80 Frw, iya kabiri 60 Frw, iya gatatu 40 Frw, iya kane 30 Frw, iya gatanu izahabwe 25 Frw, iya gatandatu 20 Frw, iya karindwi 15 Frw, mu gihe iya munani izabona miliyoni 10 Frw.”
Mu cyiciro cya kabiri izegukana igikombe izahabwa miliyoni 25 Frw, iya kabiri 20 Frw, iya gatatu 15 Frw, iya kane 13 Frw, iya gatanu 11 Frw, iya gatandatu 9 Frw, iya karindwi izabona zirindwi, mu gihe iya munani izabona eshanu.
Muri ruhago y’abagore, mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri hazajya hahembwa amakipe atandatu ya mbere.
Izegukana Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagore izahabwa miliyoni 20 Frw, iya kabiri izahabwa miliyoni 15 Frw, iya gatatu 10 Frw, iya kane miliyoni 8 Frw, iya gatanu miliyoni 6 Frw, mu gihe iya gatandatu izabona miliyoni 4 Frw.
Mu cyiciro cya kabiri, amakipe azagabana kuva kuri miliyoni 10 Frw kugeza ku ya gatandatu izabona miliyoni eshatu Frw.
Biteganyijwe ko miliyoni 484 Frw azajya mu bihembo amakipe azajya asaranganywa. Izigera kuri miliyoni 280 Frw azajya mu cyiciro cya mbere na 105 Frw mu cyiciro cya kabiri mu bagabo.
Yavuze kandi ko abakinnyi bahize abandi bazajya bahembwa haba mu mikino ibanza ndetse n’igihe Shampiyona zarangiye.
Ubusazwe ikipe ya mbere mu cyiciro cya mbere ni yo yonyine yahembwaga agera kuri miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Shema Ngoga Fabrice aheruka kwemezwa nk’umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), azakorana n’abantu icyenda barimo Mugisha Richard nka Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ni Me Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe Imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe amarushanwa ni Niyitanga Désiré.
Komiseri ushinzwe Umupira w’abagore ni Gicanda Nikita, ushininzwe amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert, naho Komiseri ushinzwe imisifurire ni Hakizimana Louis.
Amatora ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 30 Kanama 2025.

