Guhanga udushya mu buhinzi n’ubworozi, igisubizo ku musaruro – Dr. Ndabamenye
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ndabamenye Telesphore yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi udashobora kwiyongera hatabayeho guhanga udushya n’ubufatanye mu gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije urwo rwego birimo imihindagurikire y’ibihe, cyane ko ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’Igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, ku Mulindi mu Karere ka Kanombe, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ribaye ku nshuro ya 19, ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa byabo basaga 600.
Insanganyamatsiko y’imurikabikorwa ry’uyu mwaka igira iti ‘Twihutishe ivugurura ry’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu guhanga ibishya n’ubufatanye’.
Yagize ati: “Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe n’itumbagira ry’ibiciro by’ikiguzi cy’inyongeramusaruro biturutse ku mutekano muke hirya no hino ku Isi, bigaragara ko umusaruro utagerwaho hatabaye guhanga uibishya cyangwa ngo tugire ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije uhbuhinzi n’ubworozi muri rusange.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rugomba kwitabwaho kuko rufatiye runini Igihugu, bukaba ari inkingi ya mwamba y’umutekano n’iterambere ry’Igihugu.
Ati: “Ubuhinzi n’ubworozi ni inkingi ya mwamba y’umutekano w’iterambere ry’Igihugu cyacu, iyo tubireba mu mibare uruhare bifite mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu ugejeje hafi kuri 19%, kandi 70% by‘inganda z’Igihugu cyacu zitunganya umusaruro ukomoka mu buhinzi n’ubworozi, bityo ni ikigereranyo kigaragaza ko ubuhinzi n’ubworozi bifite akamaro kanini.”
Dr. Ndabamenye yavuze ko Guverinoma itazahwema gukomeza kuba ahafi abari muri urwo rwego. Ati: “Hari ibyagiye bikorwa ku rwego rwa Guverinoma mu kunganira abahinzi n’aborozi ku bibazo byabaye ku izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro. Mu kubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, Guverinoma ibinyujije muri MINAGRI, hashyizweho gahunda y’ubwishingizi yitwa Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi yafashije abahinzi n’aborozi nka mu guhangana.
Yahamagariye abahinzi n’aborozi kwitabira iyo gahunda, ngo habashe guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ngo ntibacikwe n’amahirwe baba bashyiriweho n’Igihugu kandi Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere bushakashatsi, bwo gukemura ibibazo by’ubuhinzi n’ubworozi”.
Umwe mu bahagarariye abaterankunga n’abamurika ibikorwa akaba ari Umuyobozi mukuru wa KT HUB, Kabahizi Theoneste yagaragaje uruhare bagira mu guhanga udushya mu buhinzi n’ubworozi
Yagize ati: “Ikigo gihuriza hamwe ibigo 8 bitandukanye kandi bikora ibintu bitandukanye kugira ngo duhange ibishya no mu bufatanye. Ari yo mpamvu utavuga ko ushobora kuvugurura ubuhinzi udatekereze ku mbuto, KT HUB ni umwe mu banyamuryango ba Triseed ikora imbuto, byabaye igisubizo ku kugabanya imbuto zajyaga zituruka hanze cyane cyane iz’ibigori.
Ntiwavuga ivugurura ry’ubworozi utavuze icyororo, KT HUB mu bayigize ni bo bazana icyororo cyo kongera umukamo, hanabarizwa inka yatanze umukamo mwinshi ituruka muri Bresil.”
Yavuze ko banakoresha ikoranabuhanga aho umuhinzi yakuhira akoresheje imirasire y’izuba, akuhira ibihingwa n’amazi akanagezwa ku nzuri ndetse bafite intego yo guhanga umurimo kuri benshi by’umwihariko baha akazi urubyiruko ngo barusheho guteza imbere Igihugu cyacu.
Agronome mu Ishyirahamwe ry’abahinzi Ingabo (Ingabo Farms Association), Manariyo Victor, yavuze ko kwitabira imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi bifasha kugaragaza ibyo abantu bakora no kungurana ubumenyi, ahagaragajwe uburyo hakoreshejwe tekiniki, igiti cy’umwumbati cyera ibilo biri hagati y’ibilo 50-70.
Yagize ati: “Tekiniki yo guhinga umwumbati mu kiroba cya metero 2 kuri 2 n’ubujyakuzimu bwa Santimetero 40, hagashyirwamo ibyatsi, bishyirwaho itaka ryahozemo havanzemo ibilo 20 by’ifumbire hagaterwamo ingeri, bifasha kubika amazi ndetse nyuma bya byatsi byazabora bigahinduka ifumbire. Bitanga umusaruro ku buryo igiti cyera hagati y’ibilo 50 na 70.”




