Bill Gates agiye gukorana n’ikigo cy’u Rwanda NHIC

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 21, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates binyuze mu muryango we Gates Foundation agiye gukorana n’Ikigo cy’u Rwanda gikusanya kikanasesengura amakuru y’ubuzima cyifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (National Health Intelligence Center/ NHIC), hagamijwe kwagura no kurushaho kunoza imikorere yacyo.

Iyi mikoranire igiye gutangira nyuma y’uruzinduko rwa Bill Gate mu Rwanda aho kuri uyu wa 21 Nyakanga 2026, yasuye icyo kigo akakirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula agasobanurirwa imikorere yacyo.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ubufatanye bwa NHIC na Gates Foundation bugamije kwagura ibikorwa byacyo birimo; kongera ubushobozi bwo gusesengura amakuru, gutahura amakuru y’ibyorezo bishobora kuvuka bigakumirwa kare ndetse hagafatwa ingamba ku bindi bibazo bishobora kwibasira ubuzima mbere yuko bifata indi ntera.

Binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no guhuriza hamwe amakuru y’ubuzima ku rwego rw’Igihugu, u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi bwo gutanga serivisi z’ubuzima zinoze, zihuse kandi zisubiza neza ibyo abaturage bakeneye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin asobanura ko Ikigo NHIC cyashoboye guhuriza hamwe amakuru yose y’ubuzima mu Rwanda kandi akaboneka mu gihe nyacyo bityo bikarushaho koroshya imitangire ya serivisi z’ubuzima mu Rwanda.

Ibyo byatumye ibibazo by’ubuzima biva ku rwego rwo gukemurwa kuko byamaze kuba ahubwo bikaba bishobora gukumirwa na mbere y’uko biba ndetse bigenda bitanga umusaruro mu nzego zitandukanye, zirimo kugabanya igihe bategerezaga serivisi zo kwa muganga, kwihutisha serivisi z’imbangukiragutabara no gutahura ibyorezo.

Ubwo abakozi n’inzobere mu nzego z’ubuzima bo mu bihugu birindwi byo muri Afurika basuraga u Rwanda baje kwiga imikorere ya  NHIC, ku wa 13 Nyakanga, Dr. Nsanzimana yagaragaje ko kuba u Rwanda rufite icyo kigo  byaje koroshya ibintu byakorwaga umwanya munini kugira ngo bikorwe byihuse kandi vuba.

Yagize ati: “Ushobora kwicara muri icyo cyumba ukahava umenye uko Igihugu cyose giteye mu buzima, ukamenya abagize umuriro mwinshi, ababyeyi babyaye uko bangana, ukamenya abana bavutse uko bangana, abagize ibibazo babyara, ibyo byose ukabibona mu cyumba kimwe, ahantu hashobora kuva icyorezo; mbere byasabaga gukoresha inama ukajya no mu bice byose ugasanga ntibishoboka ko wabona ayo makuru yizewe.”

Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryo muri NHIC rikusanya rikanasesengura amakuru aturuka mu Bajyanama b’Ubuzima, mu mavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima, Ibitaro by’Uturere, Ibitaro Bikuru ndetse no mu mavuriro yigenga. Iki kigo kikaba cyaratangijwe na Minisiteri y’Ubuzima ku wa 03 Mata 2025, ubwo u Rwanda rwakiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) muri Afurika. 

Bill Gates yasobanuriwe imikorere y’ikigo NHIC gikusanya kikanasesengura amakuru y’ubuzima
Bill Gates yasobanuriwe imikorere y’ikigo NHIC gikusanya kikanasesengura amakuru y’ubuzima
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 21, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE