Abiyita abakozi b’Imana bamaze gucuruza Abanyarwanda 73 mu mahanga
Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko mu bugenzuzi rwakoze rwasanze hari abantu biyita abashumba, bazwi nka ba pasiteri cyangwa abihayimana mu madini n’amatorero akorera mu Rwanda, bagira uruhare mu gucuruza Abanyarwanda babajyana mu mahanga babizeza kubona akazi cyangwa ubuzima bwiza.
Uru rwego rwatangaje ko hamaze kubarurwa Abanyarwanda 73 bagiye mu mahanga mu buryo bukekwa ko ari icuruzwa ry’abantu, aho 28 muri bo bataragarurwa kandi bakaba barashutswe n’abiyita abakozi b’Imana.
Ni amakuru yagaragajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, imbere y’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, mu kiganiro Minisiteri y’Ubutabera yagiranaga na bo ku bijyanye n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinyanye n’ibindi bihugu agamije gukumira icuruzwa ry’abantu.
Urwo rwego rw’abinjira n’abasohoka rwavuze ko mu mpamvu zituma Abanyarwanda bakomeza kwisanga mu icuruzwa ry’abantu harimo kuba hari bamwe mu bantu baba bizewe n’abaturage, barimo n’abiyita abashumba b’amatorero, ariko nyuma bikagaragara ko bamwe muri bo bagira uruhare mu kubashora muri ibyo bikorwa.
Ni urwego rwatanze urugero rw’abantu benshi badakoresha inzira zisanzwe zo gusohoka mu gihugu, ahubwo bagakoresha iz’ubutaka bavuga ko bagiye gusura abo bafitanye amasano.
Rwavuze ko umuntu ugeze mu maboko y’abacuruza abantu akomeza guhererekanywa mu bihugu bitandukanye kugeza agejejwe ku kibuga cy’indege mu bihugu bituranye n’u Rwanda, aho akomeza koherezwa mu gihugu aba agenewe gucururizwamo.
Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rugaragaza ko bamwe mu bishora muri ubu bucuruzi babiterwa n’inyungu nyinshi babukuramo, ku buryo hari ababubonamo uburyo bwo gukira vuba.
Rwatangaje ko abantu 45 bagaruwe mu mwaka wa 2025 bavuye mu gace ka Masaka muri Uganda, bari bagiye gucuruzwa. Muri abo bantu umwe yasabwaga kwishyura amadolari ya Amerika 8 500, angana na miliyoni zisaga 12,4 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo yemererwe kujya mu bihugu byo muri Aziya anyuze muri Uganda.
Ni urwego ruvuga ko kandi ko bamwe mu biyita abashumba b’amatorero baba bafite izina ryiza mu baturage kandi bakizerwa, ariko hakagaragara ko hari abakoreshaga icyo cyizere mu kujyana urubyiruko mu bikorwa byo gucuruza abantu.
Urwo rwego rwagaragaje kandi ko hari abantu 28 bajyanywe gucuruzwa muri Koreya y’Amajyepfo n’umushumba w’itorero rikorera mu Rwanda, aho Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo batahuke.
Rwagaragaje ko ikindi kibazo gihangayikishije ari uko hari urubyiruko ruba rwaragaruwe mu Rwanda nyuma yo gukurwa mu icuruzwa ry’abantu mu mahanga, ariko rukongera kugaragaza ko rufite ubushake bwo gusubirayo ndetse rukagera ku nzego zibishinzwe rusaba ko rwasubizwa ibyangombwa kugira ngo rujye muri ibyo bihugu rwakuwemo.
Urwo rwego ruvuga ko zimwe mu mpamvu zituma ibi bikomeza kubaho ari uko hari abavandimwe babo baba muri ibyo bihugu, baba babatumaho ngo bagaruke, nyamara baba bakiri mu bihe bigoye cyangwa bakomeje gucuruzwa.
Rwasabye ababyeyi gukurikirana aho abana babo bari n’imirimo bakora iyo bageze mu mahanga kandi ko hari umubare munini w’urubyiruko rukoreshwa imirimo y’agahato mu bihugu bituranye n’u Rwanda, aho bamwe baba badafite amakuru ahagije yo kumenya ko bari mu bikorwa byo gucuruzwa cyangwa uburyo bwo gutabaza.
Leta igiye gushyiraho amategeko ahana abiyita abashumba bagacuruza abantu
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko u Rwanda rukomeje gushaka ibisubizo byo guhangana n’iki kibazo, harimo gutegura itegeko rizagena ibihano ku bantu biyita abashumba b’amatorero bagira uruhare mu bucuruzi bw’abantu.
Yagize ati: “Iki kibazo ni bwo kigaragaye, ntabwo abantu benshi bakizi. Ni ukugira ngo abantu bamenye uko bifata n’iyo baba bari kuganira n’abo bizera kugira ngo ntibabayobye.”
Yavuze ko abo biyita abashumba b’amatorero, iyo bahamwe n’icyaha cyo gucuruza abantu, bitaba ari ibintu bisanzwe, kandi ko mu minsi ya vuba Guverinoma izatangaza iryo tegeko rizasobanura neza uko bazajya bahanwa.
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwavuze ko benshi mu bacuruza abantu babikora bakoresheje ikoranabuhanga. Icyakora, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gukorana n’ibihugu bya Uganda na Kenya kugira ngo umuntu ukekwaho gutegura icuruzwa ry’abantu abashe gukumirwa atarasohoka mu gihugu.
Rwavuze ko abacuruzwa bajyanwa mu mahanga ya kure akenshi baba barize, bazi indimi z’amahanga kandi bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga, mu gihe abajyanwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda akenshi baba ari abatarize, bigatuma abacuruza baboneraho kubashuka kuko baba badafite amakuru ahagije yo gukoresha ikoranabuhanga mu gutabaza.
Urwo rwego rwavuze ko muri bamwe biyita abihayimana bagaragayeho ibikorwa byo gucuruza abantu harimo umwe wafashwe agafungwa, umugore we agatoroka, ndetse n’urusengero rwabo rugafungwa kubera ko rutari rwujuje ibyangombwa.
Hari Abanyarwanda batabawe bagiye gucuruzwa muri Mayotte banyuze muri Tanzania
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwabwiye Abasenateri ko mu bantu baherutse gutahurwa harimo Abanyarwanda 22 bajyanwaga mu gihugu cya Mayotte bakuwe muri Tanzania, aho bagiye bava mu Rwanda bavuga ko bagiye gusura imiryango yabo.
Yavuze ko batahuwe bageze mu bwato mu nyanja, aho abari bagiye kubacuruza bahunze abashinzwe umutekano bajya mu mazi, bagasiga abo bantu mu bwato. Byarangiye babiri muri bo bapfuye, abandi baragarurwa.
Nubwo ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije, Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko u Rwanda rutari mu bihugu biza ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu bacuruzwa.
Yavuze ko ibihugu bimwe bifite umubare munini w’abacuruzwa ku Isi birimo Pakistan, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buhinde, aho muri Pakistan umwaka ushize hacurujwe abantu ibihumbi 22, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakabamo ibihumbi 16. Muri Afurika, Nigeria ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere.