Gufungwa kwa mubyara we kwatumye Kanye West ahimba indirimbo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuraperi w’Umunyamerika, Kanye West, yateguje indirimbo yise ‘Cousin’, ikubiyemo kwicuza ku kuba yarabaye nyirabayazana mu ifungwa rya mubyara we, atangaza ko yatangiye kuryamana na we akiri muto kandi bahuje igitsina (Abagabo).

Uyu muraperi ukunze kuvugwaho uburwayi bwo mu mutwe kubera ibintu akunze gushyira ku rubuga rwe rwa X, mu ijoro ry’itariki 21 Mata 2025, yarwanditseho avuga ko yicuza kugira uruhare mu ifungwa rya mubyara we nubwo atigeze avuga izina rye.

Mu mashusho y’indirimbo ‘Cousin’ yasangije abamukurikira, Kanye West, yavuze ko yishinja ibikorwa by’urugomo mubyara we yakoze.

Yanditse ati: “Iyi ndirimbo yitwa ‘Cousin’ ivuga kuri mubyara wanjye ufunzwe ubuzima bwe bwose azira kwica umugore utwite nyuma y’imyaka mike yari ishize mubwiye ko tutazongera kurebana amashusho y’urukozasoni.”

Uyu muraperi avuga ko umutima we udatuje kuko yishinja kuba ariwe watumye mubyara we afungwa, bitewe n’uko ari we wamwerekaga ayo mashusho akiri umwana.

Ati: “Numvise ari amakosa yanjye kuko namweretse amashusho n’ibinyamakuru by’urukozasoni afite imyaka 6, hanyuma tugakora ibyo twabonye, byageze naho turyamana kandi duhuje ibitsina, ahari ibyo ni byo byamwangije mu mutwe.”

Mu bihe byashize, Kanye West w’imyaka 47, yavuze ibyerekeye kuri uyu mubyara we, uri muri iyo ndirimbo, ariko ntiyigeze ahishura izina rye, ahubwo avuga ko yafunzwe afite imyaka 17.

Kanye West amaze igihe afite uburwayi bwo mu mutwe, kuko akunze kwandika ibintu biteye ubwoba ku mbuga nkoranyambaga ze byiganjemo gutukana, ibyemejwe bikanatangazwa na Kim Kardashian wahoze ari umugore we bwa mbere mu 2020, ko ibyo uyu muhanzi yandika abiterwa n’uburwayi bwo mu mutwe.

Gufungwa kwa mubyara we byatumye akora indirimbo isobanura uruhare rwe muri iryo fungwa
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE