Gufata nabi umukozi bitera kunaniza ubwonko- Dr Iyamuremye

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 16, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Uburyo abakozi bafatwa mu kazi, imibanire y’umuntu na bagenzi be bigira uruhare mu mikorere y’ubwonko, mu gihe afashwe nabi bikamutera kuba bwananirwa, ntabe agitanze umusaruro mwiza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Iyamuremye Jean Damascène yavuze ko gufata nabi umukozi bitera inanizabwonko rimutera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bigahungabanya umusaruro atanga.

Yagize ati: “Ubuzima bwo mutwe ahanini kuba butameze neza biterwa n’inanizabwonko cyangwa akazi ukora utakabonamo umusaruro ungana n’ibyo ukora. Ikindi imibanire itari myiza  hagati y’abakozi haba abakoresha cyangwa abo bakorana ibyo na byo bishobora gutuma umukozi atamera neza no kwiyongera kw’amasaha y’akazi ni intandaro y’ibyo bibazo byo  mu mutwe.”

Kubera iyo mpamvu, hari n’imiryango yatangiye gushishikariza ibigo kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakozi.

Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwita ku bakozi, (Human Resource/HR), mu Rwanda ryitwa ‘People Matters Kigali-Rwanda’, bari gutegura amarushanwa azatangirwamo ibihembo byiswe ’People Matters Awards 2024’ bizahemberwamo ibigo bifata neza abakozi kurusha ibindi mu buryo butandukanye.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa 15 Ugushyingo 2024, People Matters Kigali-Rwanda yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite ubukungu bushingiye ku baturage, bityo ko ubuzima bw’umukozi bujyana n’umusaruro atanga ugira uruhare mu iterambere rye n’Igihugu muri rusange.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kutita ku buzima bw’umukozi bigira ingaruka aho abangana na 12% bagaragarwaho ibimenyetso by’agahinda gakabije mu gihe 3% bagerageje kwiyahura.

Murenzi Steven, ni we wagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro,akaba  anashinzwe abakozi mu Kigo  cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), avuga ko impamvu y’ibi bihembo bigamije gukangura ibindi bigo bitita ku bakozi no gushimira uruhare rw’ibyita ku bakozi bigira mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati:” Icyo tugamije ni ukureba uburyo abakozi bacu tubitaho mu bihe bitandukanye kugira ngo n’abazadukurikira bazaturebereho bagire ibyo biga cyangwa bakosora.Ninaho havuye igitekerezo cy’ukuntu ibigo byita ku bakozi twabishimira.”

Yongeyeho ko guhemba ibigo ari uguhemba abahakora ndetse n’uruhare rw’abita ku bakozi kandi hagambiriwe ko umukozi yabaho neza mu mitekerereze, akiyubaka, akubaka aho akorera ndetse n’ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati: “Umutungo igihugu gifite ni abantu mu gihe bitaweho rero ubukungu buzatera imbere, Igihugu gitere imbere ndetse n’ubuzima.”

Irakoze Rachel, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda y’imibereho myiza yo mu mutwe, mu muryango wita kiu bibazo byo mu mutwe Mental Health Hub/mHub agaragaza ko abakozi bakwiye gutinyuka bakerekana ibibazo bafite ari nabyo bishingirwaho n’abakoresha babo bakitabwaho.

 Yagize ati: “Ni gute twaganira ubuzima bwo mu mutwe twisanzuye mu kazi kandi mu byiciro byose? Tukumva ko buri mukozi ukweretse ikibazo runaka ari cyo washingiraho ukamwumva nawe akabona yitaweho akaniyitaho ku giti cye.”

Ubuzima bwo mu mutwe bureba buri wese, ku buryo ari umukoresha n’umukozi bakwiye gukorera ahantu no mu buryo buha buri wese umutekano mu kazi bitabangamira imitekerereze, ubuzima bwo mu mutwe.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 16, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE