Gueulette yarahiriwe: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza.
Uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.
Impera z’icyumweru zari nziza kuri Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière we na bagenzi be bazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.
Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda Lonmel ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri mu Bubiligi wakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025.
RAAL La Louvière yasoje Shampiyona ifite amanota 59 inganya na Zulte Waregem ya mbere.
Sabail PFK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan ikinamo Nshuti Innocent, yatsinzwe na Sabah FK ibitego 3-2 mu mukino w’Umunsi wa 31 wa Shampiyona.
Nshuti yatsinze igitego cye cya mbere muri Shampiyona ku munota wa 22, asimburwa na mugenzi we Mirabdulla Abbasov ku munota wa 66.
Zire FK ikinamo myugariro Mutsinzi Ange muri Azerbaijan, yitwaye neza mu mukino wayo ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata, itsinda Sumqayit ibitego 3-1. Myugariro w’Amavubi yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 85.
Kugeza ku munsi 31 wa Zire FK iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 61 irushanwa na Qarabag ya mbere amanota 15 mu gihe habura imikino itanu ngo Shampiyona irangire.
Mu cyumweru gishize, Stade Tunisien ikinamo Mugisha Bonheur yanganyije ubusa ku busa na Olympique Beja ya Ishimwe Anicet mu mukino wa 27 wa shampiyona.
Muri uyu mukino Mugisha Bonheur yakinnye iminota yose mu gihe Ishimwe Anicet yari ku ntebe y’abasimbura.
Kugeza ku munsi wa 27 Stade Tunisien iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 45 mu gihe Olympique Beja iri ku mwanya wa 10 n’amanota 29.
Ahly Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya ikinamo Bizimana Djihad na Manzi Thierry ntibakinnye mu mpera cy’icyumweru ahubwo bafite umukino wa shampiyona kuri uyu wa Mbere na Swehly SC.
Rhode Island yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea ntiyahiriwe n’impera z’icyumweru kuko yatsinzwe na Detroit City FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.
Kwizera Jojea yasimbuwe ku munota wa 85.
Kaizer Chiefs ikinamo umunyezamu Ntwari Fiacre, nubwo uyu mukinnyi atari guhabwa umwanya wo gukina, ikipe ye yanganyije na Chippa United 0-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona, ifata umwanya wa munani n’amanota 31.
Myugariro Phanuel Kavita, ukinira Birmingham Legion yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubukuye imyitozo nyuma y’imvune yari amaranye ukwezi.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ aracyafite imvune ituma atagaragara mu mikino ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus.



