Gorilla FC yabimburiye andi makipe kubona amanota 3 muri shampiyona 205/26 (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Gorilla FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino wabimburiye indi muri Shampiyona nshya ya 2025/26 wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.

Gorilla FC ni yo yatangiye ihererekanya ndetse inasatira binyuze ku ruhande rw’ibumoso rwariho Akayezu Jean Bosco na Ndong Mengwe Chancelor.

Ku munota wa 23, Gorilla Fc yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Irakoze Dary yateye ishoti rikomeye rikurwamo n’umunyezamu, umupira usanga Nduwimana Frank wari wenyine imbere y’izamu ateye ishoti ku bw’amahirwe make umupira ujya hanze.

Ku munota 31, AS Muhanga yabonye uburyo bwa mbere imbere y’izamu ku mupira uteretse watewe na Niyonizeye Telesphore ariko Muhawenayo Gad aratabara.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gace ka kabiri, AS Muhanga yagarukanye imbaraga nyinshi itangira gusatira binyuze kuri Niyonizeye Telesphore wari wagoye ba myugariro ba Gorilla FC.

Ku munota wa 67, Gorilla FC yafunguye ku mupira wahinduwe na Irakoze Darcy, usanga Nduwimana Frank wari wenyine ashyiraho umutwe ujya mu izamu.

Ku munota wa 75, AS Muhanga yahushije igitego kidahushwa ku mupira wahinduwe na Niyonizeye Telesphore usanga Rutahizamu Foura Samuel Gedeon wari wenyine imbere y’izamu ateye umupira ujya hejuru.

Ku munota wa 84, Gorilla FC yatsinze igitego cya kabiri ku mupira watakajwe na AS Muhanga mu kibuga hagati, ufatwa na Mudeyi Mussa atera ishoti rikomeye umupira ujya mu rushundura.

Mu minota ya nyuma, AS Muhanga yatangiye gusatira cyane ishaka kwishyura ariko bayibera ibamba.

Umukino warangiye Gorilla FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0 itangirana amanota atatu muri Shampiyona ya 2025/26.

Uko indi mikino y’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona iteganyijwe:

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025

Etincelles vs Gasogi United saa cyenda (15:00)

Bugesera FC vs Gicumbi FC saa cyenda (15:00)

Mukura VS Musanze FC saa cyenda (15:00)

Police FC VS Rutsiro FC saa cyenda (15:00)

Kiyovu Sports Vs Rayon Sports saa cyenda (15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025

AS Kigali vs Amagaju FC saa cyenda (15:00).

Nduwimana Franck yishimira igitego cya mbere
Niyonizeye Telesphore wa AS Muhanga ni umwe mu bagize umukino mwiza
Abakinnyi ba Gorilla FC bishimira igitego cya mbere
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa mu bakuriye umukino

Amafoto: TUYISENGE Olivier

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE