Goma: AFC/M23 yijeje amazi n’amashanyarazi mu masaha 48   

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wijeje abatuye Umujyi wa Goma kongera gucanirwa no kuwuha amazi.

Ibi bitangajwe mu gihe Umujyi wa Goma wagizweho n’ingaruka z’intambara yashyamiranyije ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’indi mitwe byari bifatanyije bityo bigatuma Umujyi ubura amazi n’amashanyarazi.

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo.

Nangaa yavuze ko binjiye mu Mujyi wa Goma bagasanga ari Umujyi wahungabanye Leta yarakupye amazi n’umuriro ariko ko iki kibazo kigiye gukemuka.

Yagize ati: “Ubuzima bw’abasivili mu Mujyi tugiye gushyiraho itsinda rigarura ubuzima hagamijwe iterambere ry’abaturage ndetse n’ubutabazi.

Mu masaha 24 amashanyarazi n’amazi biraba byabonetse mu Mujyi wa Goma.”

Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23, yijeje abatuye Umujyi wa Goma ko batangira gushyira mu bikorwa ibijyanye n’isuku n’isukura.

Yavuze ko kugeza ubu amashanyarazi arimo gukorwa kuko hari n’uduce two muri Goma twatangiye kuyabona.

Igihe cyidasanzwe (Etat d’urgence) cyarangiye ahubwo hakurikiyeho igihe cy’ituze.

Mu gihe hagitekerezwa icyakorwa ngo Umujyi wa Goma kimwe n’utundi duce umutwe wa M23 wafashe birusheho gutekana no gutera imbere, ubuyobozi bw’uyu mutwe bwavuze ko burimo gukorana n’abayobozi b’amabanki kugira ngo atangira gukora ndetse n’ubucuruzi bukomeze uko bwari bisanzwe.

Amafoto: Tuyisenge Olivier

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE