Gogo agiye gutaramira i Kampala

Umuhanzikazi Gogo Gloriose, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo aramya Imana n’urwenya rwe, agiye gutaramira i Kampala muri Uganda, mu gitaramo cyateguwe na sosiyete yitwa Kitara-Kabulengwa Fellowship C.O.U.
Ni igitaramo kizabera muri Imperial Royale Hotel tariki 20 Nyakanga 2025, aho abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazagira ibihe byiza bari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunda barimo Gogo.
Uyu muhanzi wo mu Rwanda, yatumiwe kubera urukundo yeretswe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube, TikTok n’izindi, wakunzwe kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, n’uburyo akunze kuvugamo amagambo afite inyigisho.
Imwe mu ndirimbo ze yakunzwe cyane, ni iyitwa “Every day, I Need Blood of Jesus” yabaye nk’indirimbo y’ibihe byose ku bantu benshi, ikwirakwira ku mbuga zitandukanye, imufasha kumenyekana kurushaho ndetse bituma abantu batari bake batangira kumva n’izindi ndirimbo ze zirimo “Uwo Mwana” ifite insanganyamatsiko ya Noheli.
Uretse Gogo, muri icyo gitaramo hazanagaragaramo abandi bahanzi barimo Lillian Nabaas, Gabbie Ntaate, Peace Mbabazi, Annah Muriisa Kyabitondo, bose bakunze kwibanda ku ndirimbo ziri mu ndimi zirimo Ikinyankore, Ikigande n’Ikinyarwanda.
Muri icyo gitaramo kandi hatumiwemo abakozi b’Imana barimo Pasiteri Wilson Bugembe, Pasiteri Joseph Ngoma, Pasiteri Twina Herbert n’abandi bazatanga inyigisho ku bazitabira kubazacyitabira.
Gogo w’imyaka 36, ubusanzwe amazina ye bwite ni Gloriose Musabyimana akaba akomoka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.
Gogo yaherukaga gutaramira Abanyarwanda tariki 28 Gashyantare 2025, mu gitaramo cyiswe Kigali gospel Night.
