Gloria Bugie yateye utwatsi amakuru y’uko yibagishije ngo atere neza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 10, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umunyarwanda ubarizwa muri Uganda Gloria Bugie, yateye yutwatsi amakuru avuga ko yaba yaribagishije ikibuno mu rwego rwo kugira imiteterere myiza ibizwi nka BBL.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye na NRG Radio Uganda, aho yagaragaje ko hari impinduka zitandukanye zirimo kuba ku mubiri we nk’uko bisanzwe ku bagore n’abakobwa.

Yagize ati: “Mu by’ukuri, sinigeze nkora ikintu na kimwe ku mubiri wanjye. Nk’umukobwa ndimo gukura, imyaka itatu ishize sinari mfite imiterere nk’iyi.

Umwana wese agira impinduka iyo arimo gukura, kandi impinduka mwabonye ni uko ndi gukura. Sinigeze nkora ikintu na kimwe ku mubiri wanjye. Abagore barahinduka.

Tugira ibibero binini, amabere agakura. Amabere yanjye asanzwe ari meza, ni iki se nakongeraho? Buri wese azi ko mfite umubiri mwiza, kubera iki nawuhindura?”

Uyu muhanzikazi abigarutseho mu gihe hashize iminsi mike imiterere ye irikoroje ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda aho abenshi bamushinja kwibagisha kugira ngo agire imiterere nkiyo afite ubu, ibyo we avuga ko ar’impinduka zisanzwe ziba ku bakobwa n’abagore iyo babyibushye cyangwa bakuze.

Gloria Bugie avuga ko nubwo nta mpamvu afite yatuma yibagisha (BBL) ariko atacira imanza abagore cyangwa abakobwa bibagisha bakeneye gutera neza kuko abibona nk’ibisanzwe.

Ati: “Kuri njye ntabwo nabikora ariko nanone uwabikunda kandi akumva yabikora nta kosa aba akoze. Ni byiza cyane, niba bituma utiheba kandi ukiyumvamo gusa neza, nta kibazo. Mwabikora kuko mbifata nko kwisiga ibirungo (make-up) kuko tuzisiga kugira ngo twiyumvemo gusa neza. Si icyaha. Ahubwo n’uko bifatwa nk’ibidasanzwe by’umwihariko mu Banya-Uganda.”

Uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe n’indirimbo ‘Ibirenze Ibi’ ya Charly na Nina.

Yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za 2024, ubwo amashusho y’ubwambure bwe yashyirwaga hanze, bikavugwa ko yashyizwe hanze n’uwahoze ari umukunzi we.

Gloria Bugie azwi cyane mu ndirimbo ze zirimo Panama, Kampala, Ready, TE QUEIRO, See me, Gumpe n’izindi nyinshi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 10, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE