Gisozi na Bisesero zaratugoye- Min. Bizimana ku nzibutso 4 zanditswe mu murage w’Isi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagaragaje ko kugira ngo inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zandikwe mu murage w’Isi,u Rwanda rwagowe n’amwe mu masezerano mpuzamahanga agena ibigenderwaho ngo zandikwe ndetse na bimwe mu bihugu bitari bishyigikiye u Rwanda.
Tariki ya 20 Nzeri 2023, ni bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryatangaje ko ryamaze kwandika mu murage w’Isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inzibutso UNESCO yemeje ko yamaze gushyira mu murage w’Isi harimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata rwo mu Karere ka Bugesera, urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’urwa Bisesero mu Karere ka Karongi.
Dr, Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera gihugu, mu kiganiro yahaye RBA yasobanuye byinshi byagendeweho biri mu masezerano mpuzamahanga ibihugu biba byarashyizeho umukono.
Yagize ati: “Icya mbere bagenderaho ni agaciro mpuzabihugu kagaragarira buri wese ku Isi kandi kadasanzwe, ni inkingi ishingirwaho ya mbere. Inzibutso agaciro mpuzamahanga ka mbere ni ukwerekana ko Jenoside ari icyaha gikomeye kandi mpuzamahanga kuko na cyo nk’icyaha giteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yo mu 1948, agamije gukumira icyaha cya Jenoside, ibihugu byari byararangije gusinya amasezerano kuko kuva mu 1952 ubundi nta Jenoside yari kongera kuba.”
Yongeyeho ati: “Kuba rero yarabaye mu Rwanda mu 1994 byerekana ko agaciro amahanga yagombye guha Abatutsi katabayeho. Kandi Jenoside ni icyaha kidasanzwe no gushobora kwica abantu miliyoni mu mezi 3 ntibisanzwe mbese twerekanye ibyo byose.’’
Izi nzibutso ni zo za mbere zanditswe ku Mugabane w’Afurika, Minisitiri Dr. Bizimana akavuga ko kugira ngo u Rwanda rubigereho zandikwe bitari byoroshye kubera ibyasabwa na Komite Mpuzamahanga y’Umurage w’Isi wa UNESCO iba igizwe n’ibihugu 21.

Iyo Komite ni yo yemeza ibigomba kujya ku rutonde rw’Umurage w’Isi, akavuga ko hari n’abari bagishyigikiye ko zandikwa.
Yagize ati: “Nko ku Gisozi na Bisesero haratugoye ,amasezerano mpuzamahanga avuga ko ahasabirwa kwinjira mu murage w’Isi hagomba kujya herekana uko hari hateye igihe ibikorwa bihabera byabaga, bivuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi rugombye kuba iriya nzu y’amateka yari ihari mu gihe Jenoside yabaga, na Bisesero bakavuga bati n’ubwo ibitero byabaga ku Batutsi birwanagaho ariko urwibutso mwarwubatse nyuma, bati rero umwimerere ntawuhari.”
Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko baje gusuzuma ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga basanga hari aharimo ko ibikorerwa ahantu hasabwira kwinjira mu murage w’Isi, bifite isano n’amateka na byo byitabwaho.
Ati: “Uru rwibutso rwa Gisozi icyo rugaragaza ni amateka ya Jenoside yabaye muri Kigali mu 1994’’.
Avuga ko kubigaragaza bisaba ko inzobere za UNESCO na zo zisesengura kugeza igihe bumvikaniye. Iki gihe rero Komite ya UNESCO ishinzwe umurage yaricaye irasuzuma ariko biza kurangira izi nzibutso zemewe.
MINUBUMWE kandi ivuga ko hari ibihugu bimwe byari byanze ko izi nzibutso zakwandikwa mu murage w’Isi kuko ngo byazazamura urwego, u Rwanda rugaragaza ko atari zo za mbere kuko hari urwibutso rugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe abayahudi n’urwa Hiroshima rw’aho abaturage b’Abayapani barashweho bombe, rugaragaza ko kuva zakwandikwa nta rwango byakuruye kandi ko n’abayobozi bakuru bahahurira bakajya no kwibuka.
Minisitiri Dr Bizimana akavuga ko batsinditse inyigo zigereranya ibiri ahandi n’ibiri mu Rwanda.
Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA Dr Philbert Gakwenzire, avuga ko kwandikwa kw’izi nzibutso mu murage w’Isi ari ibintu bakiriye neza .
Ati: “Twabyakiriye neza, ziriya nzibutso zose uko ari 4 ni ahantu Abatutsi bakuriye bagiye gutuzwa ku mpamvu za politiki mbi, ni abantu bifitemo amateka kugera ubwo umubare utabarika w’Abatutsi uhiciwe kandi ubungubu bakaba bahashyinguye. Kuba rero aha hantu hahabwa agaciro bikagera no ku Isi yose twumva nk’abarokotse Jenoside ari agaciro gakomeye cyane’’.
Icyemezo cyo gushyira ziriya nzibutso mu murage w’Isi cyafatiwe mu Nama ya 45 y’Inteko Rusange ya Komite ya UNESCO yiga ku Murage w’Isi yaberye mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite, yateranye kuva ku wa 10 Nzeri kugeza ku wa 25 Nzeri 2023.
Mu bihugu byashyigikiye u Rwanda harimo Zambia, Bulgaria, u Buyapani, Algeria, Mexique n’Afurika y’Epfo.

ZIGAMA THEONESTE