Prof. Bayisenge yashimiye abaturage bashyizeho ishuri n’icyumba by’umuco

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette yashimiye abaturage bo mu Karere ka Gisagara bahanze agashya bakishyiriraho ishuri ry’umuco n’icyumba cy’umuco bikabafasha guhosha amakimbirane mu miryango bibashoboza kwiteza imbere.

Muri gahunda yo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye ishuri ry’umuco rikorera mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kansi, Akagari ka Sabusaro, Umudugudu wa Ruhangayi.

Iryo shuri ry’umuco ni agashya kashyizweho n’abaturage bagamije gufatanya kuganira ku bibazo bibangamiye umuryango, kugira ngo banashakire hamwe ibisubizo.

Abatuye uyu Mudugudu bavuga ko bahisemo kwishakamo ibisubizo bashinga ishuri ry’umuco n’icyumba cy’umuco, bakavuga ko byabafashije mu kwirinda amakimbirane bubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, bafatanya mu iterambere mu gutanga inka, byatumye uyu Mudugudu uhabwa igikombe.

Abafashijwe n’ishuri ry’umuco n’icyumba cy’umuco batanze ubuhamya bw’uko amakimbirane yari agiye kubasenyera ingo no kubaheza mu bukene kubera imirwano idashira, bavuga ko nyuma yo guhabwa inyigisho babanye neza, biteje imbere bakaba bafite amatungo n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Nyuma yo kumva ubuhamya butandukanye ku miryango yaciye mu ishuri ry’umuco n’icyumba cy’umuco, Prof Bayisenge yashimye cyane aka gashya n’umusaruro kagezeho.

Yabasabye gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko ni yo nzira y’umuryango uteye imbere kandi utekanye n’iterambere rirambye.

Yashimye abaturage ku kuba barahisemo gushyiraho ishuri ribafasha guhugurana no gushaka ibisubizo, abasaba gukomeza gukorera hamwe bakarwanya amakimbirane n’ibindi byonnyi by’umuryango, bakita ku burere n’imikurire y’abana.

Yanejejwe cyane na gahunda y’inka ku muryango mu Karere ka Gisagara kuko ari imbarutso y’iterambere, imibereho myiza, kurwanya imirire mibi n’igwingira. Yabasabye gusigasira ibyagezweho, ati: “Mukomereze aho, Twubake umuryango utekanye kandi uteye imbere”.

Iyo gahunda y’uko buri muryango uzaba ufite inka ni umuhigo Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwihaye ko bitarenze imyaka ibiri guhera mu mpera za 2021 buri muryango uzaba ufite inka  bikawufasha kwiteza imbere kuko inka itanga ifumbire, ngo niboneka ku bwinshi   bizatuma umusaruro ku butaka buto abaturage bafite wiyongera, inka izabaha amata babone amafaranga kimwe no kunoza imirire.

Icyagaragaye ni uko imibare yatangajwe n’ako Karere yagaragazaga ko abaturage bari bafite inka bari munsi ya 10%, ariko ko aho hatangiriye gahunda z’iterambere, abaturage boroye inka bari bamaze kugera kuri 53%. Ingo 21884 zabonye inka mu gihe cy’umwaka umwe.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE