Gisagara: Iteme ryahagarikaga ingendo mu gihe cy’imvura ryubatswe mu buryo burambye

Abaturage b’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagar barishimira ko iteme ry’Akaboti bifuje ko ryubakwa kuko mu gihe cy’imvura ryahagarikaga ingendo, kuri ubu ryamaze kuzura kandi ryubatswe mu buryo burambye.
Mukeshimana Theobald utuye muri uyu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, avuga ko yishimiye kuba iteme ry’Aboti ryuzuye kandi rikaba ryubatswe mu buryo burambye kuko mugihe cy’imvura ntawabashaga kwambuka kubera umugezi.
Ati: ” Mugihe cy’imvura ntawabashaga kwambuka kuko umugezi w’Akaboti wuzuraga ukarengera iteme twari dufite ry’ibiti. Rero ndishimye kuko kuba ryubatswe neza kandi mu buryo burambye, nta kibazo tuzongera kugira cy’uko mu gihe cy’imvura nta bantu cyangwa imodoka bazongera kubura uko bambuka.”
Mugenzi we wiga ku kigo cy’amashuri cya Kansi (ES Kansi), avuga ko kuba iryo teme ry’Akaboti rikozwe mu buryo burambye ari byiza kuko kwambuka bajya kwiga mu gihe cy’imvura byabagoraga nk’abanyeshuri.
Ati: “Rwose kuba ririya teme ry’Akaboti rikozwe mu buryo burambye atari ugushyiraho ibiti, ntabwo umugezi uzongera kuzura ngo urirenge nk’abanyeshuri tubure uko twambuka nk’uko byajyaga bibaho aho rimwe na rimwe twasibaga ishuri kubera kubura aho tunyura.”
Irasubiza Denise na we ukoresha iteme ry’Akaboti avuga ko imbangukiragutabara itazongera kugira ikibazo cyo kubura aho inyura ijyanye umurwayi.
Ati: “Mu mvura byabaga bivuze ko imbangukiragutabara n’ibindi binyabiziga bitabona aho binyura, ku buryo kuba iri teme ry’Akaboti rikozwe neza imbangukiragutabara itazongera kubura aho inyura ijyanye umurwayi nk’uko byajyaga bibaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza J.Paul, avuga ko iriteme ry’Akaboti ryakozwe biturutse ku gitekerezo cyatanzwe n’abaturage gishyirwa mu igenamigambi ry’Akarere.
Ati: ” Ni byo iteme ry’Akaboti twarikoze uyu mwaka ariko ikorwa ryaryo rikaba ryaraturutse ku gitekerezo cy’abaturage batanze mu ikusanyanakuru ryakozwe mu mwaka washize wa 2023, noneho Akarere karyubaka muri uyu mwaka.”
Akomeza avuga ko ashimira abaturage kuba bararebye ikibazo cyari kibabangamiye bakakigaragaza, ubundi akabasaba kuribungabunga ngo ritangirika.
Ati: “Ndashimira abaturage ku ruhare bagaragaje berekana ko ririya teme ry’Akaboti riteje ikibazo kandi koko ubona ko mu gihe cy’imvura kugenda byari ikibazo. Rero icyo nakongeraho ni ukubasaba kurifata neza kugira ngo nyuma yo kuryubaka mu buryo burambye hatazagira abaryangiza.”
Iteme ry’Akaboti riherereye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, rikaba ryuzuye ritwaye amafaraga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ijana na cumi nesheshatu (116 000 000frw).



