Gisagara: Bujurijwe ikigo cy’urubyiruko cyatwaye miliyoni 700 Frw

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 4, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Musha, Akarere ka Gisagara, bakiriye neza ikigo cy’urubyiruko bubakiwe n’Akarere cyuzuye mu Murenge wabo gitwaye miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urwo rubyiruko ruvuga ko bagiye koroherwa no kitabira imikino itandukanye hamwe n’inyigisho zigiye kujya zihatangirwa zibakangurira kwirinda ibiyobyabwenge no kwishora mu zindi ngeso mbi zangiza ahazaza habo.

Uwumuremyi Solange umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gusagara, avuga ko iki kigo cy’urubyiruko kigiye gutuma abashaka kwiga amasomo yo kwirinda gutwara inda zitateganyijwe.

Ati: “Numvise ko imikino izajya ikinirwamo kubera itandukanye, muri iki kigo cy’urubyiruko hazajya hanatangirwamo inyigisho zo ku buzima bw’imyororokere zifasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwishora mu busambanyi, ku buryo niteze kuzazitabira bikanfasha kutagwa mu bishuko byo gutwara inda zitateganyijwe.”

Harerimana Pierre we avuga ko avuye mu bwigunge kuko yashakaga aho yigira amasomo amufasha kwitwara neza muri sosiyete akahabura, ku buryo iki kigo cy’urubyiruko kigiye ku mufasha kwiga byinshi birimo no gukina umupira w’intoki.

Ati: “Urumva hano kubera kubura aho ukinira cyangwa wahurira n’abandi, byatumaga ntabasha gukina umukino w’intoki wa Basketball, mperuka gukina mu myaka ibiri ishize nkiri ku ishuri, ku buryo kuba tubonye iki kigo bigiye kumfasha kugaruka mu bandi nkakina nkaniga imyitwarire yo kutishora mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza Jean Paul, ashishikariza urubyiruko kugana iki kigo kuko usibye gukina, bazajya bahigira n’imyuga itandukanye hamwe  n’inyigisho zibafasha kuba inyangamugayo mu muryango nyarwanda.

Ati: “Icyo jyewe nasaba urubyiruko ruri mu Mirenge yegereye iki kigo cy’urubyiruko twujuje, ni ukwitabira kuhagera bakahigira amasomo atandukanye arimo gukina, imyuga hamwe n’ajyanye n’imyitwarire ibafasha kuba inyangamugayo muri sosiyete, ntibagwe mu bishuko bibajyana mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.”

Iki kigo cy’urubyiruko cyubatswe n’Akarere ka Gisagara, bikaba byitezwe ko kigiye gufasha urubyiruko, by’umwihariko rukomoka mu Mirenge ya Musha, Mamba na Gikonko.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 4, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE