Gisagara: Biyemeje guca ukubiri n’ubuzererezi bakagana umurimo

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Mugabo Simon na Nizeyimana Pascal urubyiruko ruvuka mu Karere ka Gisagara, bavuga ko nyuma yo kuva kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Gatare giherereye mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, biyemeje kwitabira umurimo bagaca ukubiri n’ubuzererezi bwatumaga bishora mu ngeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mugabo Simon avuga ko yafatiwe mu buzererezi ajyanwa mu kigo ngororamuco cya Gatare, hanyuma yigishwa inyigisho zitandukanye zirimo no kwiga umwuga w’ububaji.

Ati: ” Nafatiwe mu buzererezi noneho banjyana mu kigo ngororamuco cya Gatare giherereye mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, noneho ngezeyo niga ibintu bitandukanye birimo imico myiza gukunda Igihugu kuba inyangamugayo, no gukunda umurimo aho nize umwuga w’ububaji.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kwiga umwuga w’ububaji, mu gutaha asubiye mu rugo, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, bukamuha ibikoresho byo gushyira mu bikorwa umwuga yize, agiye kwitabira umurimo agaca ukubiri n’ubuzererezi.

Ati: “Nyuma yo kugororwa nkiga umurimo narangiza ubu nkaba nahawe ibikoresho n’ubuyobozi, ngiye gushyira mu bikorwa umwuga nize, kandi ngomba guca ukubiri n’ubuzererezi bwatumaga nishora no mu ngeso mbi zirimo n’ubuzererezi.”

Mugenzi we nawe bari barajyanye kugorererwa, mu kigo ngororamuco cya Gatare, na we wo mu Karere ka Gisagara, avuga ko nyuma yo kugororwa akiha umurimo, agiye kwitabira gukora aharanira kwiteza imbere na we agaca ukubiri n’ubuzererezi.

Ati: “Nanjye icyo navuga rwose ndashimira ubuyobozi bwacu bwatekereje kumpa ibikoresho byo gushyira mu bikorwa umwuga w’ububaji nabashije kwigira mu kigo ngororamuco nagororerwagamo. Ubu rero icyo ngiye gukora ni ukwitabira umurimo ngaharanira gutera imbere nkirinda ingeso mbi zatumye mva mu muryango nkareka kwiga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denyse avuga ko guha uru rubyiruko ibikoresho birufasha gushyira mu bikorwa umwuga rwize.

Ati: “Ruriya rubyiruko iyo ruri mu kigo ngororamuco, rwigishwa ibintu bitandukanye birimo n’imyuga, rero kuba turuha ibikoresho bijyanye n’imyuga ruba rwarize, ni uburyo bwo kurufasha gusubira mu muryango rufite icyizere cyo gukora rukiteza imbere, ndetse kandi ni mu rwego rwo kugira ngo rudasubira mu bibi ruba rwaravuyemo no kugira ngo rudufashe mu bukangurambaga bwo kwigisha urundi rubyiruko kuva mu bikorwa bibi birimo n’ubuzererezi.”

Dusabe akomeza avuga ko nyuma yo kuruha n’ibikoresho hari gahunda yo gukomeza kurukurikirana, muri gahunda Akarere kihaye yiswe Tubarerere mu muryango.

Ati: “Iyo tubahaye ibikoresho ntabwo birangirira aho, ahubwo turabakurikirana muri gahunda dufite yiswe Tubarere mu muryango, cyane ko dufite n’umukozi ku Karere ubashinzwe by’umwihariko, ubundi tukabahuza n’ibigo by’imari kugira ngo babashe kubona ubushobozi bubafasha kwinjira mu bikorwa bibateza imbere.”

Dusabe akomeza asobanura ko hari n’abandi batatu bakiriwe bo bagasubizwa mu mashuri, mu gihe  bategereje kwakira abandi mu minsi iri imbere, aho na bo Akarere kiteguye kubakira bagafashwa gusubira mu miryango abasubira mu mashuri bagasubizwayo, abahabwa inkunga z’ibikoresho bibafasha gukora imyuga  bakazabihabwa.

Mugabo Simon yishimira ko ibikoresho yahawe bimufasha guca ukubiri n’ubuzererezi
Nizeyimana Pascal ashimira ubuyobozi bwatekereje kubaha ibikoresho by’umwuga w’ububaji
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE