Gisagara: Barishimira ko batazongera kujya kwiga bahetswe ku bitugu

Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Gikore mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bishimiye ikiraro bubakiwe cyo mu kirere ku mugezi wa Kabogobogo, kigiye gutuma batazongera gusiba ishuri kubera kubura aho banyura umugezi wuzuye cyangwa ngo bahekwe ku bitugu bajya ku ishuri.
Umwe mu banyeshuri biga kuri urwo Rwunge rw’amashuri rwa Gikore w’umukobwa avuga ko atazongera guhangayikishwa n’umugezi ko wuzuye asaba abagabo kumuheka ngo abashe kwambuka kuko ikiraro cyo mu kirere bubakiwe ari igisubizo.
Ati: “Ndashimira ubuyobozi ko bidukijije imbogamizi twagiraga zo kugera ku ishuri, kuko nanjye ubwanjye nagiye ku ishuri mbuze aho nyura nsaba umugabo kumpeka ku bitugu kugira ngo mbashe kwambuka. Urumva ko ubwabyo ari ikibazo ku mukobwa ariko ikiraro cyo mu kirere twubakiwe kigiye gutuma ntazongera gusaba umpeka ku bitugu ngo ngere ku ishuri cyangwa ngo nsibe ishuri kubera kubura aho nyura.”
Mugenzi we w’umuhungu na we wiga ku rwunge rw’amashuri rwa Gikore avuga ko ashimira ubuyobozi ndetse akanishimira ko ikiraro cyo mu kirere bubakiwe kigiye gutuma ntawuzongera kugira ubwoba bw’umugezi wa Kabogobogo.
Ati: “Ndishimye kandi ndashimira abayobozi badufashije tukaba tubonye ikiraro ku buryo tutazongera gutinya uriya mugezi, kuko kubera gutinya kugwamo wasangaga iyo imvura yabaga yaguye kujya ku ishuri byari ikibazo, dore ko hari n’igihe byasabaga ko natwe hagati yacu nk’abanyeshuri duhekana ku bitugu kuko nanjye nahetse umukobwa twigana ndamwambutsa ariko ubu byashyizweho akadomo dufite ikiraro cyiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza J. Paul, avuga ko mbere na mbere ashimira abafatanyabikorwa babafashije kubaka kiriya kiraro kigakemura ibibazo byaterwaga n’umugezi wa Kabogobogo.
Ati: “Ndashimira mbere na mbere umufatanyabikorwa wadufashije kubaka kiriya kiraro cyo mu kirere kikaba kiri gukemura ibibazo byari bibangamiye abambuka uriya mugezi harimo n’abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Gikore.”
Akomeza avuga ko abatuye mu Mirenge yegereye kiriya kiraro ku gufata neza bakakirinda abacyangiza kugira ngo gikomeze gufasha mu buhahiranire.
Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko ikiraro cyo mu kirere kiri ku mugenzi wa Kabogobogo, cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 190 411 381, aho umufatanyabikorwa w’Akarere yatanze miliyoni zingana na 63 411 381, mu gihe Akarere ko kashyizemo ingengo y’imari ingana na miliyoni 127 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda.



Kwizera Daniel says:
Ukuboza 13, 2024 at 7:50 pmNukuri turashimira ubuyobozibwa karere kugikorwa bakoze gusa mutubarize aho ingando zizabere mukakarere kacu ka Gisagara
Kwizera Daniel says:
Ukuboza 13, 2024 at 7:50 pmNukuri turashimira ubuyobozibwa karere kugikorwa bakoze gusa mutubarize aho ingando zizabere mukakarere kacu ka Gisagara