Gisagara: Banejejwe no kwizihiza Umunsi w’Intwari bataha isoko rya kijyambere

Gisagara: Banejejwe no kwizihiza Umunsi w’Intwari bataha isoko rya kijyambere

Abatuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bishimiye ko bizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu, bataha n’isomo rya kijyambere rije gukemura ibibazo by’ibihombo baterwaga no kuba baremaga isoko ibicuruzwa byabo binyagirwa.

Iryo soko rya kijyambere rikaba ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 333.

Nzabandora Emmanuel atuye muri mu Murenge wa Mukindo, avuga ko ashimishijwe no kuba yizihije umunsi w’Intwari atandukana no kurema isoko anyagirwa.

Ati: “Ndishimye cyane kuko ndazirikana ubwitange bw’Intwari z’Igihugu cyanjye, nareba n’iri soko bamaze kutwubakira, umunezero ukansaga kuko iri soko rije ndikeneye na cyane ko kurema isoko nyagirwa byari ikibazo gikomeye, kuko ibicuruzwa byangirikaga ku buryo hari n’igihe natahaga ntacuruje kubera imvura.”

Niboyayo Anne Marie na we atuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, avuga ko ashimira Intwari z’Igihugu ubutwari zagize, kuko bwatumye begerezwa ibikorwa remezo.

Ati: “Intwari z’Igihugu cyanjye ndashima ubutwari bwazo ndetse na Perezida wacu Paul Kagame, kuko iyo hatabaho ubutwari, ntabwo mba mbonye isoko rya kijyambere ndema ntanyagirwa, rwose baradukoreye kuko wazanaga inyanya ku isoko ugataha zapfuye ikiranguzo cya 4500 Frw wategesheje ugataha ntakivuyemo.”

Depite Solange Uwingabe avuga ko kuri uyu munsi wo kwizihiza imirimo myiza yagezweho n’Intwari z’u rwanda, ari umwanya mwiza wo gukora ibiri mu murongo muzima igihugu cyifuriza Abanyarwanda.

Ati: ” Kwizihiza umunsi w’intwari twibuka ibikorwa byiza zakoze ni umwanya mwiza wo kugendera mu murongo igihugu cyifuzaho ari wo wo  guharanira kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, guharanira ineza y’Abanyarwanda bose no kubaka u Rwanda rw’ahazaza rwiza, habungabungwa ibikorwa by’iterambere Igihugu kimaze kugeraho”.

Akomeza avuga ko Abanyarwanda bagomba  kudatenguha intwari z’u Rwanda zabohoye n’Abanyarwanda ndetse bikaviramo bamwe kuba batakiriho.

Kuri iyi nshuro ya 31 u Rwanda n’Abanyarwanda bizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu, insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti ‘Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere’.

Bishimiye itahwa ry’isoko rya kijyambere bubakiwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42