Gisagara: Amazi bari begerejwe yarapfuye none basubiye kuvoma mu bishanga

Abatuye mu Murenge wa Kigembe bavuga ko umuyoboro w’amazi bari barahawe wapfuye none ubu bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona amazi meza, kuko kuri ubu bavoma amazi mabi yo mu bishanga.
Umwe muri abo baturage avuga ko nyuma y’uko umuyoboro bari barahawe wangiritse ubu basigaye bavoma amazi mabi cyangwa bagatanga amafaranga 300 ku ijerekani imwe kugirango ibagereho.
Ati: ” Ubu kubona amazi meza biragoye kuko bisaba ko dutanga amafaranga 300 ku ijerekani imwe, noneho abatabishoboye bakajya kuyashaka mu kabande, muri make ubuyobozi bukwiye kudufasha kubona amazi meza.”
Mugenzi we na we avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha amazi bari bafite akongera gukorwa kugirango babashe kubona amazi meza, kuko udafite ubushobozi ajya kuvoma mu gishanga.
Ati: “Rwose ku bwanjye ubuyobozi bukwiye kudufasha amazi twari twegerejwe akongera gukorwa, kuko kutagira amazi meza bituma dukora urugendo tujya kuvoma mu bishanga, ndetse waba ushaka ameza bikagusaba ibiceri ma 300frw.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe, Muhire David avuga ko ikibazo cyabaye ku muyoboro w’amazi uwabo wayakuragaho wo mu Karere ka Nyaruguru.
Ati: “Icyatumye tubura amazi mu muyoboro wacu ni ikibazo cyabaye ku muyoboro dufatiraho wo mu Karere ka Nyaruguru. Gusa ubuyobozi bw’Akarere kacu bwarakimenye ubu cyatangiye gushakirwa umuti urambye mu minsi iri imbere turongera kubona amazi.”
Imibare igaragaza ko Akarere ka Gisagara, kageze ku gipimo cya 88.8%, haboneka metero kibe 240 kuri 350 zikenwe muri ako Karere buri munsi zingana na 68.5% bitewe n’uko hari imiyoboro yagiye yubakwa ariko ikaba idakora.