Gisagara: Amakimbirane ni nyirabayazana y’isenyuka ry’imiryango  

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bamwe mu batuye Akarere ka Gisagara bavuga ko amakimbirane ari nyirabayazana y’isenyuka ry’umuryango, none bafashe gahunda yo kuyareka bagakorera hamwe bakiteza imbere.

Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi, avuga ko icyo bashyize imbere ari inama bagirwa n’Ubuyobozi zo kwirinda amakimbirane yo mu miryango.

Ati: “Ubusanzwe amakimbirane yo mu miryango hano iwacu usanga ariyo ntandaro yo gusenyuka k’umuryango nk’ubu hari umuturanyi wanjye wasenye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugabo bashinjanya gucana inyuma. Rero ubu icyo twashyize imbere ni inama z’ubuyobozi zo kuyirinda.”

Mugenzi we na we utuye mu Murenge wa Kibirizi avuga ko umuryango we wakurikije inama z’ubuyobozi ukareka amakimbirane ubu ukaba uri mu bikorwa by’iterambere.

Ati: “Jyewe iwacu twari twaratangiye kugirana amakimbirane n’ubwo twashakanye, ariko kubera   ubuyobozi  bwadusuye bitararenga inkombe bukatwereka ko icyo twapfaga kiruta icyo twashingiyeho dushakana, kandi ko amakimbirane asenya umuryango, ubu twayavuyemo turi mu bikorwa biduteza imbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko abantu bakwiye kwirinda amakimbirane ahubwo bagakora bakiteza imbere kuko ubukene bufumbira amakimbirane yo mu miryango.

Aragira ati: “Ubukene bufumbira amakimbirane yo mu miryango bikarangira isenyutse, ahanini biturutse ku kuba abagize umuryango ntacyo gusangira baba bafite. Rero icyo nasaba abagize umuryango ni ukwirinda amakimbirane yo mu miryango, kuko ashobora gutuma imiryango isenyuka, ubundi bagakora bakiteza imbere.”

Muri gahunda ya Tubagororere mu muryango Akarere ka Gisagara gafite igamije gukemura amakimbirane yo mu miryango, kakaba karihaye muri uyu mwaka wa 2024-2025, intego yo guherekeza  imiryango iri mu makimbirane  274, aho muri iyo miryango isigaye  iri guherekezwa ngo ive mu makimbirane ari  56, indi yo yamaze kuyasohokamo ikaba abayigize bari mu bikorwa bibateza imbere.

Ubuyobozi bugira inama abaturage yo gukora ngo bikure mu bukene, kuko iterambere ry’umuryango rishingira ku bwumvikane
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE