Gisagara: Abanyeshuri bajyanye mu biruhuko intego yo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rw’abanyeshuri by’umwihariko bo mu bigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri byo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko ibiruhuko bagiye kujyamo bafite umugambi wo kwifatanya n’abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birinda n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umwe muri abo banyeshuri wiga ku kigo cy’amashuri cya College St Joseph mu Murenge wa Kansi, avuga ko ibiruhuko bagiyemo bagomba kwifatanya n’abandi kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose gikurura amacakubiri.
Ati: “Tugiye mu biruhuko Jyewe rero umugambi mfite ni uwo kwifatanya n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nkitabira ibiganiro bimfasha gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyanjye ndetse nkanirinda ingengabitekerezo ya Jenoside nshishikariza n’abandi kuyirinda birinda n’ikindi kibi cyose gishobora gutanya Abanyarwanda.”
Mugenzi we na we wiga ku kigo cy’amashuri cya College St Bernard nacyo cyo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara avuga ko ibiruhuko agiyemo abijyanyemo impamba y’inyigisho yahawe zo kurwanya ikibi no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko muri iki gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bagiye kwinjiramo cyo kwibukaku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Mbere yo gutaha twaganirijwe n’abayobozi badusaba kwitwara neza mu biruhuko tugiyemo, rero ngendeye ku mpanuro nahawe zo kwirinda ikibi, mu biruhuko nzifatanya n’abandi kwibuka abacu ndetse nirinde ingengabitekerezo ya Jenoside nanigisha abandi kwirinda ikibi cyose gishobora gutuma bagwa mu byaha byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Dusabe Denise, avuga ko icyo basaba abanyeshuri ari ukwitwara neza mu biruhuko bagiyemo birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Abanyeshuri bagiye mu biruhuko mu gihe tugiye kwinjira mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Rero icyo tubasaba ni ukwirinda ikibi cyose bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bizajya bibafasha gusigasira amateka y’igihugu cyabo no kwirinda amacakubiri.”
Mbere yo kujya mu biruhuko uru rubyiruko rukaba mu byo rusabwa n’ubuyobozi kwirinda harimo ibiyobyabwenge n’Ingaruka z’ikoreshwa ryabyo, kwirinda inda ziterwa abangavu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse runibutswa kuzitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, runasobanurirwa n’amategeko ahana ingengabiterezo ya Jenoside.

