Gicumbi: Yakubise ishoka mu mutwe umugabo bamaranye imyaka 11

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umugore Bantegeye Yvonne wo mu Mudugudu wa Gasekeke , Akagari ka Kigogowo , Umurenge wa Nyankenke ho mu Karere ka Gicumbi yatawe muri yombi nyuma yo gukubita ishoka mu mutwe umugabo we bamaze imyaka 11 babana.

Umugabo we witwa Selemani kuri ubu ari mu bitaro, bikaba bivugwa ko amakimbirane yaturutse ku batumiwe mu bukwe.

Aba bombi bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko batari basezerana mu rusengero.

Ubwo bari bamaze gushyingirwa mu rusengero [Imbere y’Imana] hashize iminsi 3 gusa ni bwo Bantegeye Yvonne yaje gutema umugabo we bapfuye abantu umugabo yatumiye mu bukwe batabumvikanyeho.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Imbereho Myiza y’Abaturage Mbonyintwali Jean Marie Vianney, yagize ati: “Bari basanzwe babana bamaranye imyaka 11. Bakoze ubukwe bwo gusezerana mu kiliziya kuko batari barasezeranye imbere y’Imana na mbere hose. Bashwanye hashize iminsi itatu basezeranye bapfuye abantu umugabo yatumiye batumvikanyeho birangira umugore akubise umugabo ishoka.”

Visi Meya Mbonyintwali yabwiye Imvaho Nshya ko bafashe uyu mugore na we agiye kwiyahura, aboneraho gutanga inama no ku bandi bantu bagira imico y’urugomo no kwihanira.

Yagize ati: “Twamufashe na we agiye kwiyahura mu mugezi. Ubusanzwe nta makimbirane bagiraga mu rugo rwabo. Turasaba abaturage gukomeza kwirinda amakimbirane mu miryango yabo, ikindi ni ukwirinda kwihanira. Abagize ikibazo bajye begera ubuyobozi bubafashe kugikemura”.

Abaturanyi babo bamwe bavuga ko uru rugomo rwumvikanye mu mpera z’icyumweru gishize rushobora kuba rwaranaturutse ku kutumvikana ku mikoreshereze y’impano.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere bwo buhamya ko uyu mugore n’umugabo we bari basanzwe babanye neza ahubwo ko byatewe n’abantu batumiwe mu bukwe bwabo batari bumvikanyeho.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE