Gicumbi: Umuhanda Base –Rukomo-Nyagatare woroheje imigenderanire

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare ufite uburebure bwa kilometero 124.3 ukaba uhuza Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru, aho ingendo zatwaraga amasaha arenga 6  ku bwo kuzenguruka i Kigali zisigaye zikorwa mu masaha abiri gusa.

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba bashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wawubemereye none imvugo ikaba yarabaye ingiro. 

Abakoresha uwo muhanda bavuga ko woroheje ubuhahirane n’imigenderanire kuko ubu igihe bakoreshaga bava mu Karere bajya mu kandi cyagabanyutse ndetse n’ibiciro batangaga ku ngendo biragabanyuka ku buryo bufatika.

Uyu muhanda urimo kaburimbo kuva kuri Base ku rugabano rw’Akarere ka Gakenke n’aka Rulindo kugera i Nyagatare,  kandi ufite amatara ku mihanda. 

Perezida Kagame yemeye uwo muhanda ubwo yasuraga abaturage bo mu Karere ka Burera mu mwaka wa 2013, aha akaba ari ho bahera bamushimira, bagaragaza ko wabahinduriye ubuzima. 

Ndengeyingoma Gratien  wo mu Karere ka Gatsibo ubwo yari mu rugendo yerekeza i Musanze, yabwiye Imvaho Nshya ko kuri bo nyuma yo kubona umuhanda nk’uriya byaboroheye cyane kuko kugera mu Majyaruguru byabasabaga kuzenguruka za Kigali.

Yagize ati: “Uyu muhanda Base-Rukomo-Nyagatare Perezida ajya kuwutwemerera ubanza na we yari azi ko ari imvune ikomeye abaturage twahuraga na yo. Kugira ngo tube twasura imiryango yacu iri za Musanze, Rubavu n’ahandi byadusabaga kubanza kunyura i Kigali kandi ku mafaranga menshi n’amasaha menshi twakoreshaga amasaha arindwi kugera i Musanze none ubu dukoresha amasaha ane, amafaranga ubu ni 3700, mu gihe twageraga mu bihumbi 8, Kagame yarakoze ni ukuri”.

Bavakure utuye mu Murenge wa Kisaro Akarere ka Rulindo, yemeza ko uyu muhanda waje ari igisubizo mu iterambere kuko kuri we nk’umucuruzi byamugoraga kugeza ibirayi n’ibindi bicuruzwa mu gice cy’iburasirazuba. 

Yagize ati: “Twajyaga tujyana ibirayi n’indi myaka za Gatsibo bikadusaba kuzenguruka za Kigali, rimwe na rimwe tugasanga i Kigali hari umuvundo w’imodoka nyinshi gutambuka bikadusaba kumara nk’amasaha 2.

Amasaha y’urugendo ruhuza Amajyaruguru n’Iburasirazuba yaragabanyutse cyane

Ariko ubu njya za Kabatwa maze gupakira imodoka ibirayi nka saa tatu mba nizeye neza ko nibura saa munani mba ngeze i Gatsibo, uyu muhanda waradufashije cyane ibi byose kandi bikomoka ku miyoborere myiza”.

Uyu muhanda kandi abagana i Gicumbi bava i Musanze babyungukiyemo cyane, uretse urugendo kuba rwaragabanyutse byatumye biteza imbere mu buzima busanzwe nk’uko Kabanyana Egidia abivuga.

Yagize ati: “Ubundi kujya i Gicumbi nta modoka zanyuraga muri uyu muhanda kubera ko ntabwo wari utunganyijwe twanyuraga i Kigali; kugera Gatuna cyangWa se i Gicumbi byadutwaraga amafaranga atari munsi y’ibihumbi bine none ubu ku 2200 uba ugeze Gicumbi mu masaha abiri, nyamara twakoreshaga 4. 

Ikindi akomozaho ni uko amatara yo ku muhanda yongereye umutekano ndetse n’umuhanda ubwawo utuma bongera ibikorwa by’ubucuruzi. 

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, na we ashimangira ko uyu muhanda ari igihamya cy’ibyiza byinshi Perezida Kagame akomeje kugeza ku baturage. 

Akomeza asaba  abaturage gukomeza gusigasira ibyo Umukuru w’Igihugu agenda abagezaho mu iterambere. 

Yagize ati: “Mbonereho nanjye Nshimire Perezida wa Repubulika uburyo yita ku Munyarwanda wese, ariko cyane akifuza ko abaho mu buzima bwiza, umutekano urambye kandi akaba ahora yifuza ko umuturage abona serivisi bitamugoye. 

Uriya muhanda rero ni igikorwa cy’iterambere rirambye twishimiye, nkaba nsaba abaturage kuwubyaza umusaruro mu bushabitsi bwabo, imigenderanire ndetse abashoboye bakubaka amacumbi n’amahoteli kuko buriya uriya muhanda uhuza abantu baturutse mu Turere tunyuranye.

Uyu muhanda ubonwa nk’inyungu ikomeye ku Ntara zombi wuzuye utwaye miliyari 53 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibikorwa by’ubucuruzi bikomeje kwiyongera

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE