Gicumbi: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukumira ibiza

Mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi hatangijwe ubukangurambaga bwo gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, kugira ngo imvura izasange hari ubudahangarwa bwubatswe.
Mu bikorwa byakozwe uyu munsi ku wa 29 Nyakanga 2022, harimo kuzirika neza ibisenge by’inzu bitaziritse, kurinda inzu kwinjirwamo n’amazi zishyirwaho fondasiyo ikomeye, guhoma inzu zidahomye, gusibura inzira z’amazi no guca imirwanyasuri.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Habinshuti Philippe yahaye ubutumwa abaturage abasaba kubyaza umusaruro ibi bihe by’Impeshyi/Icyi bakumira ibiza bitandukanye harimo n’ibikomoka ku nkongi z’umuriro zikomeje guteza ibihombo.
Mbonyintwari Jean Marie Vianney Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko bimwe mu biza bigaragara muri aka karere harimo inkubi y’umuyaga, inkangu, inkongi z’imiriro ku misozi ikikijwe n’amashyamba bityo asaba buri wese kubikumira imvura y’umuhindo itaragwa.
Minisiteri ishinzwe Ubutabazi irakangurira kandi Abaturarwanda gukumira inkongi z’umuriro birinda gutwika amashyamba, ibyatsi cyangwa se ibiyorero, gutuma abana kurahura, kubika Pateroli, Lisansi na Mazutu mu nzu cyangwa kubicururiza muri za butiki ndetse bakihutira gutabaza igihe habaye inkongi kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.







