Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu

  • SHEMA IVAN
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Gicumbi FC yatsinze La Jeunesse FC ibitego 2-0, ibona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, nyuma y’imyaka itatu isubiye mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino w’indyankurye wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025 kuri Stade Mumena.

Amakipe yombi yawugiyemo asabwa gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo gusubira mu cyiciro cya mbere.

Ikipe yo mu majyaruguru yabyitwayemo neza iyitsinda ibitego 2-0 bityo itsindira itike yo gusubira mu cyiciro cya mbere yaherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Undi mukino wabaye uyu munsi, AS Muhanga yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0 bityo isigara isabwa inota rimwe ngo ibone itike yo kuzamuka.

Mu mukino wa nyuma, iyi kipe yo mu majyepfo, izakira La Jeunesse FC kuri Sitade ya Muhanga ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, isabwa inota rimwe ngo ibone itike yo kuzamuka. 

Kugeza ku munsi wa gatanu w’Imikino ya Kamarampaka, Gicumbi FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda, ikurikiwe na AS Muhanga ifite arindwi, Etoile de l’Est inganya na La Jeunesse FC amanota atanu.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE