Gicumbi: Buri mwero w’ikawa umwinjiriza hafi miliyoni 1 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Mukankuranga Cecile w’imyaka 72 utuye mu Murenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi aravuga imyato ubuhinzi bw’ikawa busigaye bumwinjiriza amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni imwe buri uko yejeje.

Uyu mubyeyi w’abana batanu avuga ko yatangiye guhinga ikawa mu mwaka wa 2018 ubwo yateraga ibiti by’ikawa 120 none uyu munsi afite ibirenga 3.000 bimwinjiriza amafaranga y’u Rwanda asaga 800.000 buri uko yejeje, yiyongeraho 300.000ava mu bihaza byera ku nzuzi yavanze mu ikawa.

Avuga ko byose abikesha umushinga Green Gicumbi wamuhaye amahugurwa, ingemwe z’ikawa n’inkunga y’ibanze yatumye atera intambwe yo kuba umuhinzi wa ikawa wabigize umwuga.

Yagize ati: “Umugabo wanjye yitabye Imana ansigira abana batanu. Nta bushobozi bwo kwinjiza amafaranga nari mfite, ni bwo nahisemo gutera ikawa. Natangiriye ku biti 120, nkuramo amafaranga yo kugura ibiribwa n’imyenda. Sinari nzi ko nagera aho mba umuhinzi wa ikawa wabigize umwuga.”

Mukankuranga yibuka ko ubwo umushinga Green Gicumbi watangiraga kumufasha, yabanje kugira impungenge ko bazamutwara ubutaka.

Yagize ati: “Baje mu mirima yanjye nahingagamo amasaka n’ibishyimbo, batangira kuhatera ikawa zisaga ibihumbi 2,900. Nari nzi ko bazazinyishyuza cyangwa se ko Akarere kazazitwara, ariko si ko byagenze. Bamaze kuzitegura, barazinyeguriye.”

Yemeza ko kuri ubu ikawa ari yo yamuhaye byose uhereye ku buzima bwiza, inzu, amatungo n’ubushobozi bwo gutanga akazi.

Mukankuranga yishimira ko ikawa imwinjiriza amafaranga menshi, aho ku gihe cy’isarura abasha kubona asaga 800,000 Frw. Uretse ikawa, yateye ibihaza hagati y’imirongo y’ibiti by’ikawa, agemura bikamwinjiriza amafaranga y’u Rwanda asaga 300,000 Frw ku kwezi.

Yagize ati: “Mu myaka maze mpinga ikawa, maze kwiyubakira inzu y’agaciro ka miliyoni 3 Frw, naguze ikindi gipimo cy’ibiti bya ikawa ku mafaranga miliyoni 1.5 Frw, ndetse naguze inka ya 900,000 Frw ikampa ifumbire. Ndashimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwita ku muturage.”

Mukankuranga asaba abagore bagenzi be kudasigara inyuma mu buhinzi bw’ikawa. Aragira ati: “Hari abagore bagifite imyumvire ko ikawa ari iy’abagabo gusa cyangwa ari igihingwa kigoye. Si byo, kuko ikawa ntisaba imbaraga nyinshi. Ni ukuyihingira, ugasasa neza.”

Mukankuranga afite abakozi barindwi akoresha umunsi ku munsi, bityo akagira uruhare mu guhanga imirimo iwabo.

Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, yemeza ko ibyakozwe na Mukankuranga ari urugero rwiza rw’uko umuturage ashobora kwiteza imbere igihe ahawe amahirwe.

Yagize ati: “Ikawa ifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko ifata imyuka ihumanya ikirere, igafata ubutaka kandi igatanga amafaranga. Dusaba abaturage gufata icyemezo cyo kuyihinga, cyane ko ishobora no guhingwamo ibindi bihingwa, uhereye kuri Mukankuranga wazamuwe n’ubuhinzi bwa ikawa avangamo ibihaza na byo bimuha amafaranga.”

Umushinga Green Gicumbi wateye ikawa kuri hegitari 40  mu Mirenge yose y’Akarere ka Gucumbi uwo mushinga ukoreramo.

Ibihaza byo mu ikawa ya Mukankuranga bimwinjiriza ibihumbi 300 ku kwezi
Mukankuranga yishimira ko ikawa yamuhinduriye ubuzima
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE