Gicumbi: Bishimiye ikiraro cyo mu kirere bubakiwe cyatwaye asaga miliyoni 160 Frw
Abaturage bishimiye ikiraro cyo mu kirere gishya cyubatswe hejuru y’umugezi, gihuza Imirenge ya Ruvune, Bwisige, Nyamiyaga, cyatwaye miliyoni 163 657 691 Frw, cyongeye kuzahura imihahiranire.
Abaturage bavuga ko mbere yo kubakwa kw’iki kiraro, ubuzima bw’abantu bwahagenderaga, by’umwihariko mu bihe by’imvura nyinshi aho amazi yabuzaga abantu kwambuka.
Mukamana Odette, utuye mu Murenge wa Bwisige yagize ati: “Mbere byari bibi cyane. Iyo imvura yagwaga, abana ntibashoboraga kujya ku ishuri, ababyeyi bakabura uko bajya ku isoko cyangwa kwa muganga. Hari n’abagiye batwarwa n’umugezi. Ariko ubu turishimye cyane, turambuka neza nta nkomyi.”
Nkunzimana Jean Eric, umunyeshuri wiga ku ishuri rya Bwisige, we yagize ati: “Twajyaga dutinya kujya ku ishuri iyo imvura yagwaga kuko amazi yahuzuraga, rimwe na rimwe tukigumira mu rugo. Ariko ubu ikiraro cyaduhaye amahirwe yo kutongera gusiba ishuri.”
Abaturage bavuga ko igihe cy’imvura bagiraga ikibazo cyo kubona uko batambutsa ibicuruzwa byabo, ariko ubu ibintu byarahindutse nk’uko Nyirahabimana Alphonsine, umwe mu bagore bo muri Nyamiyaga, abivuga.
Yagize ati: “Ubu tugeza ibirayi, ibigori n’amata ku isoko ry’i Byumba na Gihengeli nta kibazo, kandi byatumye ubukungu bwacu buzamuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, ashimangira ko iki kiraro kizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.
Yagize ati: “Iki kiraro cyuzuye ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa. Twishimira ko gikemuye ikibazo cy’umutekano w’abantu n’icya serivisi z’ibanze. Ubu abaturage bo muri iyi Mirenge itatu baroroherejwe mu buhahirane, mu burezi no mu buzima bwa buri munsi.”
Icyo kiraro gifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko atandukanye, by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Iki kiraro cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 163.657. 691frw hakaba hamaze gukoreshwa Miliyoni 989 ku biraro umunani bimaze kubakwa mu Karere ka Gicumbi mu gihe cy’imyaka irindwi.
