Gicumbi: Baremerewe no kurarana n’abana babo 3 bamaze kuba bakuru

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 6, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umuryango wa Nyiratunga Claudine utuye mu Mudugudu w’Umurara, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Byumva Akarere ka Gicumbi, uhangayikishijwe n’ubuzima ubayemo butuma abana bararana n’ababyeyi ku buriri bumwe.

Imvaho Nshya yasuye Nyiratunga Claudine n’umuryango we aho bari basa n’ababyutse nyamara batigeze baryama.

Muri uru rugo rwarimo umugore n’abana, bose bahuriza ku kuba bararana kubera ko inzu bafite ari iy’icyumba kimwe kitagira uruganiriro, bakaba barahinduye agasozi ubwiherero.

Nyiratunga Claudine yagize ati: “Mbere y’uko nza hano nari mbayeho nabi , njya mu nzu bansohora nkarara hanze inshuro nyinshi n’umuryango wanjye ubwo rero umugiraneza abonye ko bibabaje ampa aka kabanza njye n’umugabo wanjye ubuzima budushoboza kubaka aka kazu k’icyumba kimwe dushyiramo uburiri bumwe turaranaho n’abana bacu, tukarara hejuru y’amasahani n’amasafuriya n’ibindi.”

Uyu mubyeyi arasaba ubufasha aho bwava hose haba kuri Leta cyangwa abagiraneza, kuko aremerewe n’ubuzima abayemo.

Ati: “Ndasaba ko nakubakirwa inzu nkava muri ubu buzima bwo kurarana n’abana hejuru y’amasahani n’ibindi. N’iyo hagira undi mugiraneza umfasha nukuri yaba agize neza. Nk’uko uri kubibona nituma hanze ku gasozi abantu bandeba, ndyama mu nzu idafunze. Leta yacu y’Ubumwe nanjye nindebeho mfashwe.”

Inzu y’icyumba kimwe Nyiratunga Claudine n’umugabo we babanamo n’abana babo

Uwitwa Veridiane Nyirantambara wamuhaye ikibanza akaba nyina, avuga ko yari amaze kubona uburyo barara ku gasozi buri munsi n’abana ahitamo kumushakira umurima ashyiramo inzu.

Ati: “Uyu mugore yarashatse ariko amaze kugera mu rugo rwabo ubuzima buramunanira, ubukene  bwari bwose ntaho batageze ariko babura ikode bakabasohora hanze.”

Uyu na we asaba ubuyobozi kubafasha kuko bamaze kwandagara, ati: “Leta nibafashe kuko nta bundi bushobozi bafite. Iyi nzu nta mezi abiri ashize bayirimo, umunsi barangiza kuyisakara ni bwo bahise bayizamo. Nta muntu ujya ubageraho kandi pe barababaye rwose.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo cya Nyiratunga Claudine kigiye guhita gikurikiranwa agahabwa umuganda umufasha kubaka inzu ye ndetse n’ubwiherero bwe bukubakwa neza.

Yagize ati: “Ubwo tumenye iki kibazo, tugiye guhita tugikurikirana. Nyiratunga Claudine agiye guhabwa umuganda umufasha kubaka inzu ye ndetse n’ubwiherero bwe bwubakwe neza.”

Mbonyintwari Jean Marie Vianney avuga ko kugeza ubu hari gukorwa urutonde rw’abaturage bazubakirwa muri iyi ngengo y’imari y’umwaka, abazasanirwa inzu n’ubwiherero bityo n’umuryango wa Nyiratunga ukaba ushobora gushyirwamo.

Ubwiherero bakoresha buteje inkeke
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 6, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE