Gicumbi: Barembejwe n’abajura biba baciye hejuru mu gisenge

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare, Akagari ka Gishari, Umudugudu wa Kabagabo bagaragaza ko barembejwe n’ibisambo bitakiba biciye ku muryango ahubwo bisigaye bica mu gisenge, bigakata amabati bigatwara ibiri mu nzu byose.
Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya basobanura ko ubujura bwo guca hejuru y’amabati bakayakebesha ibyuma batari bamenya bababukora bubarembeje.
Mugabo Leon, yagize ati: “Ubujura bw’abantu bari kujya baca hejuru y’inzu bagakeba amabati ubundi bakagwamo imbere bakiba ibintu byose bukomeje gukaza umurego. Dore aha imbere hari umukobwa uhacururiza ukorana na Banki, umucuruzi witwa Bizimana n’indi butiki y’uwitwa Rucien byegeranye kimwe no mu kabari gahari, bose baherutse kwibwa n’abantu baciye hejuru y’amabati bakayakeba.”
Agaragaza ko ari ikibazo kizwi Mugabo yagize ati: ”Iyo habaye ubujura turabivuga, bagahamagara inkeragutabara zigashaka ariko abajura bakababura ariko njye mbona hakenewe izindi mbaraga mu mutekano hagira ufatwa agahanwa by’intangarugero.”
Undi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ibi bisambo biteye ubwoba, byinjira muri butike cyangwa mu nzu y’umuntu binyuze hejuru ku mabati kandi bigaragara ko ari uburyo bushya bwo kwiba. Hano muri Rutare bimaze kuba umuco. Ubuyobozi budufashe uzafatwa azahanirwe hano.”
Muragijimana Clementine utuye mu Murenge wa Rutare, Akagari ka Bikumba, Umudugudu wa Marembo ufite umugabo bibye igikapu cyuzuyemo Telefoni yacuruzaga, bazisanze mu nzu yakoreragamo yagaragaje ko hakenewe izindi mbaraga mu gucunga umutekano hagamijwe gushaka abakora ubwo bujura.
Ati: “Batoboye inzu banyuze hejuru binjira mu nzu umugabo wanjye acururizamo telefoni, batwaye igikapu cyuzuye Telefoni n’amafaranga ku buryo bwose hamwe byari bifite agaciro k’amafaranga arenga 3 000 000 RWF nk’uko umugabo wanjye numvaga arimo kubivuga. Turasaba ko hafatwa ingamba zikomeye zirenze kuba hari abacunga umuteka twishyura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare Bayingana Theogene yabwiye Imvaho Nshya ko umwe mu bakora ubwo bujura yamaze gufatirwa mu Mujyi wa Kigali, afatabwa igikapu kirimo Telefone yari yibye umucurizi muri uwo Murenge.
Yagize ati: “Yego, kwiba banyuze mu gisenge byabayeho mu minsi ishize ariko icyiza ni uko muri ino minsi uwabikoraga yafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano habayeho guhererekanya amakuru akaba yarafatiwe i Kigali kandi kuva yamara gufatwa nta bundi bujura nk’ubwo duheruka kubona.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo bikoresho birimo na telefone yari yibye, yabifatanywe. Ni yo makuru dufite kandi turakomeza gukurikirana kugira ngo inzego z’umutekano zamufatiye i Kigali (Cyimisagara), turifuza ko habaho guhererekanya akaza inaha, agakurikiranwa akishyura n’ibyagiye byangizwa.”
Yagarutse ku ngamba zafashwe muri Santeri ya Rutare by’umwihariko, abacuruzi ndetse n’abaturage.
Ati: “Mu ngamba twafashe ni uko, hari Kompanyi icunga umutekano, twakoze inama bagaragaza ibituma akazi kabo katagenda neza, hanyuma tubagira inama y’uko bagomba kunoza akazi kabo no gukurikirana abakozi bakoresha.
Ku bikorera hari ingamba twafashe, tubasaba kongera amatara (imbere n’inyuma) n’abaturage tubasaba gushyira amatara ku nzu zabo imbere n’inyuma.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yahamije ko abacuruzi b’utubari bakoraga amasaha menshi na bo bihanangirijwe bagasabwa kujya bafunga ku gihe.