Gicumbi: Bakora urugendo rw’amasaha 2,5 bagiye gushaka amazi

Abaturage batuye mu nkengero no mu Mujyi wa Gicumbi, bavuga ko batumva uburyo bashobora kumara ibyumweru bibiri batabona amazi meza, bikabasaba gukora amasaha atatu ngo babashe kubona amazi meza.
Bamwe mu baturage bo muri aka Karere bavuze ko babona amazi rimwe mu by’umweru bibiri na byo bikaba byarenga.
Ibyo bibaviramo kujya kuvoma amasoko mu bibaya aho bava bavunitse cyane, kuko ari agace k’imisozi miremire.
Mukamuliza Esperance wo mu Mudugudu wa Umurara yagize ati: “Itegereze hepfo iriya! Ni ho bamwe tujya kuvoma, kugerayo bidutwara amasaha agera kuri abiri n’igice cyangwa atatu kuko amazi asanzwe tuyabona bitinze. Hari ubwo aza mu by’umweru bibiri cyangwa bikarenga. Turasaba ko twegerezwa amazi meza mu maguru mashya.”
Masabo Juvenal na we asaba ko bafashwa kubona amazi meza, bakavunwa amaguru. Ati: “Ubuyobozi bwacu, buturwaneho turebe ko twabasha kubona amazi meza hano iwacu tureke kujya tuvoma kure kandi bishoboka ko twabona amazi hafi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwera Parfaite, yavuze ko hari umushinga urimo gutegurwa na WASAC ugamije kongerera amazi Umujyi wa Gicumbi no mu bindi bice by’Akarere hibandwa kuhagaragara ubuke bwayo mu gukemura ikibazo cy’abategereza iminsi batarabona amazi.
Uwera Parfaite avuga ko abaturiye mu bice by’icyaro no mu nkengero z’Umujyi ari bo bagerwaho n’izi mbogamije z’amazi yabageragaho bitinze kubera isaranganywa ryayo gusa abizeza ko biri gufatirwa ingamba.
Yagize ati: “Kugeza ubu mu Karere kacu by’umwihariko mu bice bimwe na bimwe by’inkengero z’umujyi, ni bo bahuraga n’iki kibazo cy’amazi make kuko habaho kuyasaranganya abaturage bityo akabageraho haciyemo iminsi. Icyo twabizeza rero ni uko hari umushinga urimo gutegurwa na WASAC kandi uwo mushinga ukaba uzabasha gukemura ikibazo cyo kubona amazi bitinze. Twababwira ko uyu mwaka uzasiga cyarakemutse rwose.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwemeza ko amazi yari akiri imbogamizi cyane mu bice bimwe na bimwe byegereye Umujyi wa Gicumbi, gusa ngo mu Karere kose bageze kuri 99.1%.
Tariki ya 23 Kanama 2023 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje icyiciro cya Kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2), mu myaka itanu iri imbere.
Iyi gahunda izatangira muri 2025 ikageza mu 2029 iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2029 buri rugo, ishuri n’ikigo nderabarezi mu Rwanda bizaba bifite amazi meza, ibikorwa by’isukura n’amashanyarazi yizewe.