Gen (Rtd) Kabarebe James yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu ,General (Rtd) James Kabarebe , Umunyabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), yakiriye Ambasaderi Isao Fukushima uhagarariye inyungu z’u Buyapani mu Rwanda baganira ku mibanire y’ibihugu byombi.
Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yabitangaje, aba bayobozi bahanye ibitekerezo barebera hamwe uko barushaho guteza imbere umubano mwiza w’ibihugu byombi ndetse no gukomeza gushimangira ubufatanye n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.
Igihugu cy’u Buyapani ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda kandi gitera inkunga imishinga myinshi y’iterambere.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, u Buyapani bwagize uruhare mu gutera inkunga u Rwanda mu rugendo rwo kwiyabaka aho icyo gihugu cyohereje Abayapani batangaga ubufasha mu bikorwa by’ubugiraneza ndetse no kubungabunga uburenganzira bwa muntu.
Muri iki gihe kandi u Rwanda ruri mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, u Buyapani bwageneye inkunga ya miliyari zirenga 270 z’amadokari y’Amerika, yari agamije kwita ku bikorwa byo kurengera uburenganzira bwa muntu.
Kuva muri 2004 igihugu cy’u Buyapani kandi cyatangiye kohereza abagihagarariye i Kigali, mu ntumbero yo gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani.
Muri Mutarama 2005 ni bwo ibihugu byombi byasinyanye amaserano y’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere.
ZIGAMA THEONESTE