Gen (Rtd) Kabarebe asanga urubyiruko ari rwo rukwiye kugena ahazaza ha Afurika

Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) asanga kuba Umugabane wa Afurika utuwe ahanini n’urubyiruko, ibyo byatuma ari rwo rukwiriye kugira ijambo mu kugena ahazaza h’uyu mugabane.
Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’Abanyamuryango b’Umuryango uharanira ubwigenge, agaciro no kwigira kwa Afurika, Ishami ry’u Rwanda (PAM-Rwanda) ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 62, Umunsi w’Ubwigenge bwa Afurika.
Mu butumwa bwe, Gen (Rtd) Kabarebe yagize ati: “Afurika ni umugabane ugizwe n’urubyiruko, mu Rwanda 65% by’abaturage, bari hasi y’imyaka 30.
Igihe kiri imbere, cyerekana ko 1/3 cy’abatuye Isi bafite imbaraga zo gukora, bazaba ari Abanyafurika. Rero urubyiruko ni rwo ruzagira uruhare mu guhanga udushya, guhanga imirimo ndetse no kugera ku yandi mahirwe mu mfuruka zose z’Isi.
Twe inshingano zacu, ni ukubaha ibyangombwa byose bakenera byabafasha kugera kuri ayo mahirwe.
Ntabwo dukwiye kwishimira cyangwa ngo twemere kubona urubyiruko rwacu rushyira ubuzima bwarwo mu kaga, bajya gushakishiriza amahirwe ahandi.”
Inararibonye muri Politiki, Dr Charles Murigande, avuga ko umugabane wa Afurika ukiboshywe na bamwe mu bayobozi bagikorera mu kwaha kw’ibindi bihugu byo hanze ya Afurika.
Ati: “Imwe mu mpamvu ikomeye cyane, nuko bimwe mu bitekerezo byacu bigishingiye ku bukoloni ndetse n’ibikorwa byacu bikaba bigamije gushimisha abadukolonije nyuma y’imyaka isaga 60 tubonye ubwigenge.”
Dr Murigande agaragaza ko ibihugu byinshi byo muri Afurika byishingikirije ku bindi cyane cyane ku bukungu, Siyansi n’Ikoranabuhanga ariko impamvu muzi y’ibi byose ngo ni ubuyobozi bubi bw’abayobora Afurika.
Ibi kandi binashimangirwa n’Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda, Musoni Protais. Ashimangira ko bamwe mu bayobozi ba Afurika batagira icyerekezo cy’iterambere ry’ibihugu byabo ndetse bakaba baramunzwe no kwishakira inyungu zabo bwite.
Ibyo bituma hari imishinga ihuriweho n’ibihugu bigize uyu mugabane kandi ifitiye inyungu abaturage idakorwa.
Yagize ati: “Kudahuza imyumvire, tugenda tubibona mu bintu byinshi, nubwo ntibyahagaze. Usanga hari ikibazo gikomeye cyane aho abantu bafatira gahunda nk’igikorwa cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ariko buri umwe uriyo akavuga ati igihugu cyanjye cyazunguka neza vuba kurusha abandi gite?”.
Amade Miquidade, Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, kuri we ngo igihe kirageze ibihugu bya Afurika bigasangira umutungo mu iterambere.
Yongeraho ko amateka y’u Rwanda ari urugero rw’ibishoboka ko Afurika ibishatse yakwigira.


