Gatsibo: Uko Mukakalisa w’imyaka 70 yakijijwe no kumenya koga

Umukecuru Mukakalisa Madalina wo mu Murenge wa Rwankuba, Akarere ka Gatsibo avuga ko gutura hafi y’ikiyaga cya Muhazi akamenya koga biri mu byamurokoye agacika abamuhigaga banamaze abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mukecuru yabonye izuba mu mwaka w’i 1956 avukira mu Murenge wa Kiramuruzi mu cyahoze ari Komini Murambi.
Bivuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 38, yubatse afite n’abana, aho yari atuye mu Murenge wa Rwankuba n’ubundi ni muri Komini Murambi yayobowe na Gatete wagaragaye mu kwica Abatutsi bari bahatuye.
Umukecuru Mukakalisa avuga ko ubwo Jenoside yatangiraga,we n’umuryango bagerageje kwihisha ariko bamwe baravumburwa baricwa.Kuba akiri muto yarogaga abizi neza ngo byamufashije kwambuka amazi ava i Rwankuba ahinguka i Kiramuruzi ashakisha uko yahungira kuri kiliziya i Kiziguro.
Ati”Nari nararagiye ku mazi nzi koga. Nyuma yo kunyicira umwana wari hafi yanjye ariko ntibambone, nihisha mu mazi ariko abampigaga baravuga bati Madalina yaguyemo amazi aramwiyicira.
Nagerageje koga nza kuzambuka amazi mpinguka i Gacuba njya iwacu Aho mvuka nsanga nta muntu uhasigaye.
Inzira yambereye inzitane nshakisha uko nagera ku kiliziya i Kiziguro ariko za bariyeri nazo zarimo zicirwaho abantu zimbuza inzira.”
Mukakalisa avuga ko nubwo yaganaga ku kiliziya I Kiziguro, gihe yari yihishe i Rwankuba yari yumvise inama zatangwaga na Gatete asaba interahamwe kwica ab’i Rwankuba ngo kuko abagannye i Kiziguro bose na bo agiye gushaka uko bicwa.
AtI”Najyagayo byo kuvuga ngo nsange Abandi Wenda uwinjira mu kiriziya imbere ntari bwicwe.Ariko imigambi ya Gatate yo kuri mbura abari bahahungiye nari nayumvise.”
Avuga ko yaciye kuri bariyeri iri hafi ya kiliziya asanga bari gufata abagabo n’abasore we bakamureka ngo ako kagore kagende karicwa n’ab’imbere.
Nyuma yo gukubitwa no kwamburwa, yaje kugera ku kiliziya yinjiramo asangamo benshi bahungiyemo barimo nk’umwana we mukuru.
Mukakalisa aha naho ngo yaje gukizwa no kumenya koga mu mazi menshi.
Mu gihe Hari abari bafite icyizere ko bari bukirire mu kiliziya, ngo babonye haje abasirikare n’abajandarume,bazanywe na Burugumestre Gatete ,basabwa gusohoka Ndetse batangira kwicwa bagoswe hirya no hino.
Ati “Batangiye kutwica saa tatu z’igitondo barushye bajya kurya no kunywa bashimirwa na Gatete. Ubwo bafataga bamwe mu basore batafashwe n’amasasu n’imihoro bakabikoreza imirambo ijyanwa muri kiriya cyobo kiba ikiziguro, bagerayo naho bakabica cyangwa bakabatamo ari bazima.”
Akomeza agira ati: “Uko bicaga twabonye byarangiye buri wese ategereza ko bamugeraho. Aho nari negamye nabonye negereye ikigega cy’amazi ndasimbuka ngwamo.Harimo amazi menshi ariko harimo utuntu tw’utwuma bubakiyemo ndoga ndwana nayo sinarengerengerwa mfata utwo twuma ntwicaraho.Abashatse kuza kunkuramo Abandi barababuza bati uriya yiyahuye aricwa n’ariya mazi nimumuureke mukomeze akazi.
Basoje kwica ku mugoroba hanyuma bagiye nza kuvamo nkomeza guhunga Ndetse nza kurokoka”
Mukakalisa ashimira cyane ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside Ndetse n’ubuyobozi bwiza bwashyizweho buhuza Abanyarwanda bukanabahumuriza.
AtI: “Iki gihugu dufite uyu munsi sinzi uko nakivuga. Dufite umuyobozi Perezida wacu,gusa Imana izamfashe mve muri ubu buzima byibuze mukoze mu ñtoki,mushimire uko yasubije ubuzima abanyarwanda.”
Ni Umukecuru ubanye neza n’abaturanyi barimo n’abamuhemukiye, kuri ubu ngo amaze koroza Inka abasaga 30.
Sibomana J. Nepo umuyobozi wa Ibuka mu kKarere ka Gatsibo agira ati”Uyu mukecuru ni mu ntangarugero muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge. Ni inyangamugayo kandi yagaragaje koroha gukomeye Imbere y’abagize uruhare mu byamubayeho.Yagabiye benshi badafite amata, arabakamira.
Amaze gutanga Inka byinshi kuri uyu musozi.Yewe nanjye ampaye inka kabiri yarampaye aha nk’umwana wange.Turamushimira rero ubupfura agaragaza”
Mukakalisa afite ibikomere ku mutima yatewe no kubura abe, akagira n’ibyo ku mibiri yatewe n’abamuhigaga bamuhusha muri iyi nzira yose twavuze.
