Gatsibo: Ukekwaho ubujura yasanzwe ku muhanda yapfuye

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umugabo wo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, uzwi ku izina rya Vedaste wari usanzwe akora ubukarani yasanzwe yapfuye, aho bikekwako yaba yazize kwiba kuko ngo yashinjwaga n’abaturage kugira iyo ngeso.

Umurambo wa Nyakwigendera wasanzwe mu Kagali ka Kanyangese ku ya 13 Kamena 2025 ku muhanda munini Kayonza- Kagitumba. Wari wakuwemo imyambaro ndetse ugaragaza ibisa n’inkoni ku mubiri nk’uko abaturage bawugezeho mbere babyemeza.

Karangwa Daniel yagize ati: “Twasanze yapfuye bamurambitseho umwenda ku bwambure bwe ariko atambaye. Wabonaga ku mubiri asa n’uwakubiswe ariko ntituramenya ibyo ari byo.”

Akomeza agira ati: “uko Twari tumuzi ni uko yari mu bajura ba ruharwa bari baratuzengereje. Birashoboka rero ko haba Hari abamuguye gitumo bakamwica nubwo ntabaramenyekana.”

Nyiranzigiye Daphrose we yagize ati: “Natwe amakuru yatugezo ko Vedaste yapfuye tuza kureba. Gusa nubwo yari asanzwe akora akazi k’ubukarani ariko yanakekwaga kuba mu matsinda y’abajura biba inaha.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizerimana Hamdun amaze gutangaza amakuru y’urwo rupfu, avuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyo yazize.

Ati: “Ni byo ayo makuru ni yo umugabo wari uzwi ku izina rya Vedaste yasanzwe yapfuye, ubu inzego z’umutekano zikaba zahageze ndetse RIB yatangiye gukora iperereza. Icyamwishe ntikiramenyekana nubwo hari utumenyetso duto dusa b’utw’inkoni twagaragaye ku kibuno,ariko amakuru nyayo twazayahabwa n’ibizava mu iperereza.Nta bantu bakekwa mu rupfu rwe kugeza ubu bafashwe kuko nta kiragaragaza niba yaba yishwe.”

Kuri ubu umurambo watwawe mu bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Abaturage batuye muri ibyo bice by’Umurenge wa Rugarama cyane abaturanye n’isoko rya Rwagitima bavuga ko bugarijwe n’ibibazo by’abajura biba mu ngo zabo, abenshi muri abo bajura ngo bakaba biganje mu isoko.

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Bonaventure Mugiraneza says:
Kamena 15, 2025 at 4:27 pm

Muraho neza,
Abapfa bose babaye ari abajura igihugu cyagira umutekano,
Umujura nawe ubwe aba ari umwicanyi.
Abasigaye bihangane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE