Gatsibo: Hatangajwe umusaruro witezwe mu Cyumweru cy’Umujyanama

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, batangije Icyumweru cy’Umujyanama cyitezweho gukemura ibibazo by’abaturage. Ku ikubitiro cyatangijwe mu Murenge wa Gitoki  ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri taliki 25 Mata 2023. 

Ibikorwa byose bizakorwa n’Abajyanama, birakomereza mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo kugeza ku wa Gatandatu, aho Icyumweru cy’Umujyanama kizasozwa n’Umuganda. 

Icyumweru cy’Umujyanama gifite Insanganyamatsiko igira iti ‘Guharanira kubaka umuryango ushoboye, utekanye kandi ubereye u Rwanda’ nkuko byagarutsweho na Meya wa Gatsibo Gasana Richard, umwe mu bagize Inama Njyanama y’aka Karere. 

Hari ukurikirana ibibazo bihari kugira ngo bishakirwe umuti kandi bikorerwe ubuvugizi bityo bigere aho umuturage adashobora kugera.

Sibomana Saidi, Perezida w’Inama Njyanama ya Gatsibo, yasobanuriye abaturage bo mu Murenge wa Gitoki inshingano z’Inama Njyanama y’Akarere.

Agaragaza ko intego nyamakuru y’Icyumweru cy’Umujyanama, ari ukujya inama hagati y’abayobozi n’abayoborwa no kuba ijwi ry’umuturage. 

Akomeza agira ati: “Ni mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kuganira, gusabana no gukemura ibibazo by’abaturage no kumenya ibibazo bibangamiye abaturage. Muri rusange iki cyumweru ni byo bikorwa bizakorwamo”.  

Gasana Richard, Meya w’Akarere ka Gatsibo, ashimangira ko muri iki cyumweru hazasurwa Imirenge, harebwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta. 

Sibomana, Perezida w’Inama Njyanama, avuga ko nyuma y’Icyumweru cy’Umujyanama, hazabaho kuganira ku byagiye bikorwa mu Cyumweru cy’Umujyanama ndetse hakarebwa n’ibyakorerwa ubuvugizi.

Akomeza agira ati: “Turashaka kuba ijwi ry’umuturage kugira ngo turusheho kugira umuryango utekanye, ufite ituze ikindi kandi ufite umutekano”.

Njyanama y’Akarere ka Gatsibo itangaza ko hari byinshi irimo gukoraho bigamije kubaka umuryango ariko na wa muturage akabaho afite ubuzima bwiza kandi atekanye. 

Abaturage bo mu Murenge wa Gitoki bifuza kugezweho umuriro, kubakirwa umuhanda uhuza mu Bukomane – Mugera – Nyarukoni.

Njyanama yakiriye ibibazo bitanu by’abaturage birimo iby’ubutaka n’ikibazo cy’inyubako y’Akagari ka Nyamirama igomba gusanwa.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarere bwagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri, Meya Gasana yavuze ko umuhanda Bukomane – Nyarukoni uri muri imwe mu mishinga izakorwaho  bitarenze 2024.

Sibomana Saidi, Perezida w’Inama Njyanama mu Karere ka Gatsibo yasobanuye abaturage inshingano za njyanama (Foto Butare James)
Gasana Richard, Meya w’Akarere ka Gatsibo (Foto Butare James)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE