Gatsibo: Gasange umuhanda wa Kaburimbo iciriritse bubakiwe wabakuye mu bwigunge

Abaturage b’Umurenge wa Gasange Akarere ka Gatsibo bavuga ko umuhanda wa Kaburimbo iciriritse bubakiwe ureshya n’ibilometero 30 uva Kiramuruzi ukagera i Muhura waborohereje ingendo ndetse n’imikorere iriyongera.
Abo baturage bemeza ko kuva uyu muhanda wakorwa Gasange yahise iba nyabagendwa. Ni mu gihe ubundi ngo mbere byagoraga abavayo berekeza mu bindi bice by’Akarere kabo.
Ibi ngo byaterwaga no kuba hari inzira mbi cyane, n’ahari umuhanda ukaba waranyereraga mu gihe cy’imvura, naho mu gihe cy’izuba nabwo bakabangamirwa n’ivumbi ryinshi.
Ibi byose rero ngo intsinzi yabyo yabaye kunyura mu muhanda mwiza bavuga ko wagize impinduka zikomeye.
Mukarwego Dancille agira ati: “Navukiye i Gasange. Aha hitwaga mu cyaro kibisi ku buryo kuva aha ugera kuri Kaburimbo byatugoraga ari ukujya ku muhanda Munini Kigali -Gatuna uca i Byumba, cyangwa ukajya ku muhanda Kigali Kagitumba uca i Kayonza. Kujya i Kigali byasabaga gutegura, ukibaza aho uzaca kuko twagiraga ubunyereri bukomeye mu gihe cy’imvura.”
Murwanashyaka Samuel ukora ubucuruzi we avuga ko uyu muhanda waborohereje mu bucuruzi Aho ibicuruzwa Bishobora kugushirana ukanyarukira aho urangurira ukazana ibindi.
Ati: “Uyu muhanda utarakorwa abacuruzi b’inaha twagiraga umunsi uzwi tujya kuranguriraho bitewe no kuba nta modoka zemeraga kuza inaha. Nyamara kuri ubu dufite za kowasiteri zinyura muri uyu muhanda n’izirara muri iyi santeri yacu. Ubu ugize abakiliya batunguranye ibicuruzwa bikagushirana nta mpamvu yo kuzategereza imodoka imwe yajyaga i Kigali nka rimwe mu cyumweru, kuko ufata imodoka aha ukagera aho urangura, ukazana imari ugakomeza akazi. Nasoza mvuga ko uyu muhanda watubereye igisubizo.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasange na bwo buvuga ko uyu muhanda wahaye amahirwe menshi Abanyagasange bukabasaba kuwubyaza umusaruro cyane cyane mu kunoza imikorere igamije iterambere ryabo.
Mukeshimana Athanase Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gasange agira ati: “Abaturage bacu ibyo bavuga ni byo, umuhanda wabakuye mu bwigunge. Si bo gusa ariko kuko n’abakozi mu nzego zitandukanye bagorwaga n’imigendere aho ubu iki kitakiri ikibazo. Ngarutse ku batuye i Gasange tubasaba ko igikorwa nk’iki Leta iba yashoyeho amafaranga menshi badakwiye kukishimira gusa bawugendamo, ahubwo batekereza uburyo bawubyaza umusaruro bagura ubucuruzi kubabukora, abahinga bahinge neza bahingira amasoko kuko ubu batagira ikibazo cyo kugeza umusaruro ku isoko n’ibindi.”
Uwo muhanda watwaye asaga miriyari eshanu z’amafaramga y’u Rwanda. Ubuyobozi buvuga ko uyu munsi uwakenera kuhashora imari atakwiganyira kuko ushobora kuhakorera ugataha aho wifuza hirya no hino mu gihugu bitakugoye. Uca mu Murenge wa Kiramuruzi, uwa Murambi, Gasange ndetse na Muhura.
