Gatsibo: Bakusanyije miliyoni 12 Frw bisanira ibiro by’Akagari

Abaturage b’Akagari ka Nyagakombe mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, banyuzwe n’uruhare bagize mu kuvugurura ibiro by’Akagari nyuma yo kuyakusanya akanakoreshwa ubu bakaba babonera serivisi ahantu hasa neza kandi hatekanye.
Aba baturage bavuga ko babangamirwaga no kuba aho bahererwaga serivisi hatarasaga neza biyemeza kuhavugurura, bateranya umusanzu wabo wa miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri ubu batashye iyi nyubako ndetse batangira kuyiboneramo serivisi, bakaba bishimira iki gikorwa bigejejeho.
Mukamurigo Dorothee yagize ati: “Nishimiye kuba ninjira mu biro bisa bitya. Bitandukanye n’uko byari mbere aho twinjiraga ahantu hataduheshaga ishema. Igikomeye muri ibi ariko ni uko iyi nyubako kugirango ise gutya nabigizemo uruhare.”
Karangwa Samuel na we yagize ati: “Yaba njye na bagenzi banjye twishimira uruhare rwacu mu kwisanira ibiro by’Akagari. Ni inama yavuye mu bitekerezo by’abaturage birangajwe imbere n’abaduhagarariye mu Midugudu, twemeranya ko hari icyo buri wese yatanga tugasana Akagari tudategereje igihe Leta izazira kubidukorera. Ni igikorwa cy’agaciro kuri twe rero.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bushimira aba baturage umuhate bashyira mu kwishakamo ibisubizo.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yahamije ko gusana ibiro by’Akagari ka Nyagakombe biri mu bikorwa bishimira byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari irangiye.
Ati: “Ibikorwa dukora n’ubundi tubifatanya n’abafatanyabikorwa. Aha rero ho habaye umufatanyabikorwa wihariye witwa ‘umuturage’ aho abatuye kariya Kagari bishatsemo ubushobozi bikorera igikorwa twasabwaga kuzabakorera nk’ubuyobozi. Turabashimira cyane rero.”
Meya Gasana akomeza avuga ko ibikorwa nk’ibi abaturage bagizemo uruhare bitanga icyizere cyo kuramba kuko bagira uruhare no mu kubisigasira.
Ati: “Hari aho dutaha ibikorwa remezo biba byubatswe tugatanga ubutumwa bwo kubirinda ntibyangizwe. Ariko se ubu iriya nyubako yiyubakiwe n’umuturage akoze mu mufuka we ugira ngo yakwirirwa abwirizwa kuyirinda? Igikorwa nk’iki cyagizwemo uruhare n’abaturage kiba kirimo ibisubizo byinshi.”
Ubuyobozi bugaragaza ko mu kwimakaza imiyiborere myiza hazakomeza gahunda yo kwegera abaturage no kujya inama mu bikorwa bagezwaho byihutirwa kurusha ibindi.