Gatsibo: Amashanyarazi akomoka ku zuba yahinduriye ubuzima abatuye Rutendeli

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage b’Umumugudu wa Rutendeli mu Kagari ka Malimba, mu Karere ka Gatsibo barishimira kuba baragejejweho umuriro w’amashanyarazi akusanywa hifashishijwe imirasire y’izuba, bikaba byagize uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza yabo.

Agace ka Rutendeli kubatswemo uru rugomero rukusanya amashanyarazi aturuka ku zuba kari kure y’umuyoboro usanzwe w’amashanyarazi.

Abagejejweho uwo muriro bavuga ko babonye hari itandukaniro ry’ubuzima babagamo n’ubwo binjiyemo nyuma yo gucanirwa.

Nyirabazivamo Chantal nawe utuye muri uyu Mudugudu yagize ati: “Ntabwo twari tuzi ko inaha hagera umuriro. Twawuboneraga iyo kure za Kabarore tubona haka nijoro! Ubu turishimye ko natwe twacaniwe ku buryo mbona hari itandukaniro ugereranije nuko twari tubayeho. Ubu abantu baguze ibyuma bisya ibigori turi gushesha tudakoze ingendo ndende. Hashinzwe za salo bogosheramo. Ubwo urumva abantu banaboneyeho ibyo bakora.”

Abashinze imirimo bakora ariko ishingiye kuri ayo mashanyarazi  barimo Nsanzineza Apolinnaire ufite icyuma gisya ibigori, avuga ko byatumye atanga servisi ariko na we akabyinjirizamo amafaranga.

Agira ati: “Uyu muriro waje mfite udufaranga duke ariko ntabonaga icyo nadushoramo ngo tunyungure hanyuma mbona hakenewe icyuma gisya ndakigura aho ubu ninjiza amafaranga y’u Rwanda nibura 80.000 ku kwezi nakuyemo ibyo nashoye.

Aya mafaranga amfasha kwishyurira abana amashuri, no gukora ibindi bikenerwa n’umuryango ndetse ubu nkaba ndi kwagura inzu mbifashijwemo n’aka kazi nakuye kuri iyi mashini.”

Hakizimana Gerald yagize: “Dufite ibyishimo kuba twarahawe amashanyarazi. Kuva aho dutuye ujya ahari umuriro hari urugendo rw’amasaha abiri.  Ni ukuvuga ko gucaginga telefone byagusabaga kujya muri santere ya Malimba, waba udafite umwanya ukaba wayimarana iminsi itatu wayibitse utegereje ko wenda wabona uwo utuma.”

Yongeyeho ati: “Kogoshesha abana byadusabaga kubasibya umunsi wose tukica n’umubyizi tubajyanye kubogoshesha. Nyamara aho dushyiriwe umuriro mu Mudugudu wacu, ubu ziriya ngorane zose zararangiye. Uraba uri hano nijoro ukabona ni heza ntacyo wikanga ndetse byatumye n’amasaha yo gukora yiyongera, abantu biteza imbere.”

Uwo muriro wahise uba igisubizo ku ishuri rya Rutendeli bitari byoroheye kuba bazabona uko bacanirwa, mu gihe ibikorwa byinshi by’imyigire ubu bikenera amashanyarazi cyane amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga.

 Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko iki gikorwa cyo guha abaturage umuriro ukomoka ku ngufu z’izuba cyari mu mihigo ubuyobozi bwasinyanye n’Umukuru w’Igihugu, aho bateganyaga gucanira ingo 270 bakaba bararengeje uyu mubare bagacanira abasaga 560.

Niyitegeka Daniel umukozi ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi mu Karere ka Gatsibo asaba abaturage kurinda umutekano w’iki gikorwa remezo bagejejweho kandi bakakibyaza umusaruro.

Ati: “Turabasaba kwirinda ibyakwangiza urugomero cyangwa amapoto, babifate nk’ibyabo. Uyu muriro ntibawubone nk’uwo kubacanira gusa, ahubwo batekereze imishinga bawukoresha ibafasha gutera imbere no guhindura ubuzima. Urubyiruko ruhange imirimo, mukore ubukorikori, musudire n’ibindi bibinjiriza amafaranga.”

Urugomero rukusanya izo ngufu z’amashanyarazi rufite ubushobozi bwo gutanga KW 50 rwubatswe ku bufatanye bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EDCL n’abafatanyabikorwa.

Icyumba gihurizwamo umuriro
Gs Rutenderi nayo yaracaniwe
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE