Gatsibo: Abahinzi baravuga imyato ikawa yabahinduriye imibereho

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu duhingwamo ikawa ku bwinshi, hafi kimwe cya kabiri cyako (imirenge 7 kuri 14) kibonekamo ubu buhinzi.

Abahinzi bitabiriye guhinga ikawa  bavuga ko yabahinduriye imibereho kandi ikomeje kubateza imbere, bakaba bariyemeje guharanira ko umusaruro ukomeza kwiyongera.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bo mu Murenge wa Muhura uza ku isonga mu guhinga ikawa nyinshi bagaragaje ko iki gihingwa ari isoko y’iterambere.

Uwihanganye François wo mu Kagari ka Rumuri, mu Mudugudu wa Kigarama,  yavuze  ko yamenye ubwenge ababyeyi be bahinga ikawa bituma abikunda yiyemeza gukomeza guteza imbere ubu buhinzi na bwo bugakomeza kumuzamurira imibereho.

Ati: “Ubu buhinzi bwadukuye muri nyakatsi, bwatumye ababyeyi bacu bubaka inzu y’amabati, borora inka kubera ikawa […]”.

Yakomeje avuga ko ubu na we amaze kugera kuri byinshi abikesheje ikawa, akaba akomeje no kwagura ubuso ahingaho.  

Ati: “Nkimara kumenya gukora ku myaka 20 nahise ntera ikawa, ubu mfite imyaka 42, ibikorwa byose ngezeho ndabikesha ko ndi umuhinzi w’ikawa; njya gushinga urugo nubatse inzu y’amabati umunani; uko umusaruro wiyongera bitewe n’uko nagiye nagura n’ubuso mpingaho  ubu nubatse inzu y’amabati 40, ubu ntuye neza kandi natangiye no kubaka indi nzu ya kijyambere itazajya munsi y’ amafaranga miliyoni  15. Ntacyambuza gukunda ikawa”.

Uwihanganye avuga ko ikawa ituma abona ibyangombwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, yamugejeje ku bworozi kandi yabashije no kujyana abana be mu ishuri, arizigamira akanatanga Mituweli ku gihe.

Uyu muhinzi ahinga ikawa kuri hegitari imwe n’igice, ubu yejeje igera kuri toni 8, mu gihe muri sizoni yabanje yejeje toni 12.

 Nyirarugwiro Speciose utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rumuri, yavuze ko mu Murenge wabo wa Muhura igihingwa cy’ikawa kibonekamo cyane, kandi umusaruro babona ubafasha kwiteza imbere. Kugeza ubu afite ibiti  birenga ibihumbi bibiri.

Ati: “Umusaruro uduteza imbere; udufasha kwishyurira abana amashuri, kandi ukadutunga mu buzima busanzwe bwa buri munsi”.

Yavuze ko umusaruro uboneka bitewe n’uburyo  witaye kuri iki gihingwa.

Ati: “Tukitaho mu buryo butandukanye mu kugihinga no kugikorera neza tugishyiraho ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda, ikawa turayibagarira  tuyikiza ibisambo bishobora kuyonona, tuyitera n’imiti”.

Sendahangarwa Isaac wo mu Mudugudu wa Kigarama na we ati: “Ikawa idufasha muri byinshi cyane; ari ukurihira abana amashuri, ari ukuvugurura inzu yacu no mu bindi umuntu akenere mu buzima bwa buri munsi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Léonard na we yashimangiye iterambere rimaze kugerwaho n’abaturage kubera guhinga ikawa kandi binafite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Akarere.

Yavuze ko ikawa ari igihingwa cyinjiza amafaranga menshi aho nko muri iyi sizoni cyinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri  miliyari 5. Akaba yarinjiye mu Mirenge 7 y’aka Karere, aho kimwe cya kabiri cyayo  cyinjiye mu Murenge wa Muhura uhinga ikawa kurusha indi.

Sekanyange  yagize ati: “Ikawa yazamuye ubukungu bw’akarere kacu, yongereye imibereho myiza y’abaturage bacu, uzengurutse mu cyaro ubonye  uburyo barimo kubaka inzu;  amafaranga bakoresha amenshi ni ayo bakuyemo, barishyura Mituweli, barizigamira muri EjoHeza mu mafaranga bakuye mu ikawa, barishyurira abana amashuri,… urasanga imibereho yabo igenda ihinduka bitewe n’amafaranga bakuye mu ikawa”.

Yongeyeho ati: “Ni ibintu twishimira ndetse tunashishikariza abahinzi ko bakomeza guhinga ikawa n’abatayihingaga bakayihinga kugira ngo turusheho kubona amafaranga”.

Yanagize icyo avuga ku mbogamizi abahinzi bagaragaza z’ifumbire mvaruganda nkeya itangwa na Leta, avuga ko mu biganiro bagiranye n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi  (NAEB) harimo ko ifumbire yakongerwa ndetse abahinzi bakanegerezwa aho bashobora kuyigurira kugira ngo ubishoboye abe yanayigurira adategereje iyo azajya ahabwa.  Ikindi ni ukubashishikariza gukoresha iy’imborera.

Muri aka Karere ka Gatsibo habarurwa  abahinzi b’ikawa 22,482,  bahinga ku buso bugera  kuri   hegitari 4,199 buteyeho ibiti  by’ikawa 10,498,926.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE