Gasabo: Umugabo n’umugore bafatanywe udupfunyika tw’urumogi dusaga 1 000

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30 batawe muri yombi bakekwaho gutunda no gukwirakwiza urumogi.

Abakekwa bafashwe na Polisi yo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage.

Bafashwe bafite udupfunyika tw’urumogi 1 144 mu nzu batuyemo aho bari bagiye kurucururiza mu Murenge wa Gisozi nk’uko CIP Gahonzire yabihamirije Imvaho Nshya.

‎Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yagize ati: “Bafatiwe mu Murenge wa Jabana Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Taba, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

‎Urumogi rwari rubitse mu nzu ya Ngirabatware naho uyu mugore Nyiranizeyimana akaba yaraje kurutwara ngo ajye kurucuruza mu bakiriya be bo mu Murenge wa Gisozi. Bafatiwe mu cyuho bamaze kurupakira mu mufuka.”

‎Abakekwaho gutunda urumogi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana aho dosiye yabo igomba guhita igezwa mu bugenzacyaha RIB.

CIP Gahonzire avuga ko hakomeje gukorwa iperereza bityo ngo hamenyekane aho urumogi bakekwaho rutuka.

Akomeza agira ati: “Kuba abaturage batangira amakuru ku gihe abantu nk’aba bagafatwa ni ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, cyerekana kandi ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.

‎Abijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge ndetse no gukora ibyaha muri rusange bagomba kubireka kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage zabahagurukiye.”

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20 000 000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30 000 000 Frw).

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE