Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu bane bakekwaho gucuruza urumogi

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 3, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, ryafashe abantu bane mu bihe bitandukanye, bakekwaho kugira urumogi udupfunyika 876.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije Imvaho Nshya ko bafatiwe mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Mu byo basanganywe harimo amafaranga 17 500 bari bamaze gucuruzaho. CIP Gahonzire avuga ko uwitwa Nyandwi Celestin yafashwe arutwaye kuri moto afite udupfunyika 300 dufitwe na Muyizere Moise.

Tariki 02 Nzeri 2025, mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero mu mudugudu Nyakaruba, hafatiwe uwitwa Iradukunda Richard afite 17 500 Frw y’urumogi yari amaze gucuruza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, avuga ko ku wa Kabiri tariki 02 Nzeri 2025 ahagana saa sita z’amanywa, mu Murenge wa Kinyinya hafatiwe Manizabayo Anitha afite udupfunyika tw’urumogi 178.

Ati: “Akimara gufatwa yavuze ko urumogi rwavuye Rulindo aruhawe n’uwo batashatse kuvuga amazina ariko ugishakishwa. Nyandwi na Muyizere Moise bari bafite udupfunyika tw’urumogi 300 kuri moto bafashwe bari baruzaniye uyu mugore kugira ngo akomeze arucuruze.”

Abakekwa bose, Polisi itangaza ko biyemerera ko basanzwe bacuruza urumogi kandi ko atari ubwa mbere bari babikoze.

Abakekwa bose bafashwe, harimo Iradukunda Richard, Manizabayo Anitha, Nyandwi Célestin na Muyizere Moise bose bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 34.

CIP Gahonzire yagize ati: “Bakimara gufatwa batangaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rulindo baruzaniye abakiriya babo batuye muri iyi Mirenge. Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”

Akomeza agira ati: “Abafashwe bose n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi na Kinyinya ngo bakorerwe amadosiye abajyana mu bugenzacyaha kugira ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.”

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage batanze amakuru ngo urumogi bakurikiranyweho rufatwe rutarakwirakwizwa mu baturage. Inibutsa abandi baturage gukomeza gutanga amakuru igihe hari uwo bamenye ko acuruza ibiyobyabwenge.

Polisi y’u Rwanda kandi iburira abaturage bishora mu bikorwa byo gucuruza, kunywa, kwinjiza mu gihugu ibiyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora, kuko bahagurukiwe kandi amayeri yose bakoresha arazwi bityo ko ngo ntaho bazihisha.

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’Urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20 000 000 Frw, ariko itarenze 30 000 000 Frw.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 3, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE