Gasabo: Polisi yafashe abakekwaho kwiba amatungo babanje kuyaha imiti ayica

Mu ijoro ryacyeye ku itariki ya 29 Kamena 2025 ahagana Saa tatu z’ijoro, Polisi ifatanije n’inzego z’umutekano n’abaturage yafashe abagabo babiri barimo uwitwa Bihirabake w’imyaka 38 wo mu Karere ka Nyabihu na Dusabirema Théophile w’imyaka 27 ukomoka mu Karere ka Rwamagana, bombi bakekwaho ubujura bw’amatungo aho bayiba babanje kuyaha imiti ayica.
bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Bisenga nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.
Yabwiye Imvaho Nshya ko aba bagabo bafashwe nyuma y’igihe bashakishwa kuko ngo no muri uku kwezi kwa Kamena bakekwaho kuba baribye ingurube 8 z’abaturage bazisanze mu biraro bakaziha imiti izica.
Polisi isobanura babanza gushaka ibyo bagaburira amatungo nyuma bagasiga imiti ku biryo byayo kugira ngo zipfe bazitware zidasakuje.
CIP Gahonzire akomeza agira ati: “Bafashwe bafite bimwe mu byo bakoreshaga; amashashi batwaramo inyama, imifuka , inzembe,ibyo kurya (ibishyimbo, ibirayi) bifashisha kugira ngo bazigaburire imiti bita toxic yica imbeba bashyira muri ibyo biryo ndetse bari bafite n’ibipfuko bakoresha bahisha mu maso habo (Masque).
Abafashwe bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo kugira ngo bakorerwe dosiye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, agira ati: “Abajura biba amatungo y’abaturage ntabwo bazihanganirwa kuko bateza igihombo abaturage no kubangamira iterambere ryabo, Polisi ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage barahagurukiwe.”
Polisi iraburira abantu bose bafite imyumvire yo kumva ko bazatungwa n’ibyo bibye guhindura imyumvire bagashaka ibindi bakora.
Ati: “Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ibihano birimo n’igifungo, abantu nibirinde ubujura.”
Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturage gukorana n’inzego z’umutekano cyane cyane gutanga amakuru kubo baziho ubujura, ikindi ngo no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugira ngo bikurikiranwe.

