Gakenke: Umaze imyaka 15 arwariye mu Bitaro aratabaza

Mu myaka 15 amaze yivuriza mu bitaro bibyuranye, Musabinema Laurence w’imyaka 32 amaze kubagwamo inshuro 14 kubera uburwayi bw’ibibyimba afite mu nda. Aratabaza abagiraneza bose bamufasha gukomeza gusunika ubuzima kuko umuryango we wamutereranye.
Uyu mukobwa uvuka mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke avuga ko yageze mu bitaro afite imyaka 17 y’amavuko none imyaka ibaye 32 agihanganye n’ububabare na bwo bwamaze ubushobozi bw’umuryango we.
Yabanje kwivuriza mu Bitaro bya Ruhengeri, bimwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, na byo birangira bimwohereje mu bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke.
Avuga ko abayeho mu buzima butoroshye ndetse ko adafite ubushobozi bwo kubona ibiribwa, ibikoresho by’isuku, imyambaro, ikirenze kuri ibyo umuryango we na wo ukaba waramutereranye.
Yagize ati: “Maze imyaka 17 mu bitaro. Mbayeho mu buzima bugoranye cyane ntabona ibyo kurya bihagije, imyambaro cyangwa ibikoresho by’isuku. Data ntajya ansura, n’abavandimwe bamaze kundambirwa, nifuza ko habaho ubufasha bwihariye ngo mbashe gukomeza kubaho muri ubu buzima bwo mu bitaro.”
Uyu mukobwa avuga ko abaganga bamubwiye ko batazongera kumubaga, gusa impungenge afite ni uko nta bushobozi afite bwo kubona imiti ndetse n’imibereho ya buri munsi harimo amafunguro n’ibindi bikoresho.
Yagize ati: “Kubona indyo ikwiye ni ikibazo gikomeye cyane kuko binsaba gutegereza ko hari uwanzanira yenda nko ku byo yasaguye, cyangwa se abandi bagiraneza, ikindi kuri ubu kubona imyabaro ni ikibazo kinkomereye cyane kandi kubera uburwayi mfite nkeneye imyenda yo guhinduranya, nkeneye ubufasha.”
Uwamahoro Therese, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gankenke ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yemeza ko bazi ikibazo cya Musabinema, kandi ko bamufasha uko bashoboye, cyane cyane mu buryo bwo kumworohereza kubona imiti rimwe na rimwe agahabwa ifunguro.
Yagize ati: “Turimo kumufasha uko dushoboye, twamufashije kubona imiti mu buryo bworoshye ariko koko aracyakeneye ubufasha bwagutse burimo ibiribwa, imyambaro n’isuku. Icyo dukomeza gukora nanone ni ubuvugizi.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gatonde Dukundane Dieudonne, avuga ko uyu mukobwa abarizwa mu cyumba cyihariye cy’abarwayi barembye, na we akaba ashimangira ko akeneye ubundi bufasha bwamwunganira.
Yagize ati: “Ni umurwayi umaze igihe kinini hano mu bitaro, akaba amaze kubagwa inshuro 14, ariko aracyakeneye ubundi buvuzi. Akeneye ubufasha burimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ndetse n’imiti. Turasaba buri wese ushoboye kugira umutima wo gufasha, kuko ubuzima bwe buracyari mu kaga.”
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gatonde buvuga ko uyu mwana w’umukobwa akeneye ubufasha bw’uburyo butandukanye, bityo aramutse abonye uwamufasha kujya kwivuza mu bitaro byisumbuye no mu mahanga yaba amufashije cyane.
Gusa ngo akeneye cyane no kubona ibimutunga kuko mu gihe umuryango we wamutereranye asigaye acungira gusa ku bagiraneza.
Ubuyobozi buvuga ko uwakwifuza kumufasha mu buryo bwose yakoresha nomero ye ya telefoni 0780 875 666 ibaruye kuri Musabinema Laurence.


lg says:
Nyakanga 27, 2025 at 10:44 pmNkumuganga ukuriye ibitaro niba abona byo kumuvura botabishobora aliko abona ko hali ahandi bamufasha ntaho we atemerewe kugeza kugeza ikibazo hanyuma ministère yubuzima igafata umwanzuro abantu aliko bajye bishyira mumwanya wabandi ubuse ibitaro bya Gatonde.amazemo imyaka 15 bimaze kugira abayobozi bibitaro bangahe kuburyo habuze numwe umusabira transfer mubitaro bisumbye ibya Gatonde ! niba atazakira nabwo bakabimubwira imyaka 15 mubitaro bimwe mpamyako hali ibibisumbije ubushobozi hano batamwohereje ho kubagwa incuro 14 zose ubu rwose hasigaye imana ishobora byose yonyine niyo yo kumutabara
N says:
Nyakanga 28, 2025 at 8:06 amNtabwo amaze imyaka 15 mu bitaro bya Gatonde kuko ibitaro bya Gatonde bimaze imyaka 4 yonyine bitangiye gukora.
Imyaka 15 yivurije mu bitaro bitandukanye.
Ni ukuri arababaye.
N says:
Nyakanga 28, 2025 at 8:06 amNtabwo amaze imyaka 15 mu bitaro bya Gatonde kuko ibitaro bya Gatonde bimaze imyaka 4 yonyine bitangiye gukora.
Imyaka 15 yivurije mu bitaro bitandukanye.
Ni ukuri arababaye.
Emma says:
Nyakanga 28, 2025 at 4:47 amUko mbyumva, imyaka 15 ntabwo ayimaze mu bitaro bya Gatonde kuko bimaze imyaka 5 gusa bitangiye, iyo 15 rero ayimaze yivuza mu bitaro binyuranye. Nta wabwira umurwayi ko atazakira uretse ko urwaye ubwe hari ubwo acika intege, tumwegere, tumufashe tumuhumurize,tumuvuze, azakira.