Gakenke: Ubuhinzi bw’inanasi bumwinjiriza ibihumbi 800 mu gihembwe

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 30, 2025
  • Hashize amasaha 15
Image

Ndagijimana Théogène wo mu Mudugudu wa Karuganda Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, avuga ko ubuhinzi bw’inanasi bumwinjiriza agera ku bihumbi 800 ku gihembwe, ibintu byamuhinduriye ubuzima, akikura mu bukene.

Ndagijimana avuga ko yahinze inanasi nyuma yo kurandura amashyamba ataramuhaga umusaruro ahitamo guhinga inanasi.

Yagize ati: “Hari bagenzi banjye bo mu Murenge wa Nemba bahingaga inanasi aho baranduye ibiti kandi nanjye mfite amashyamba atajya akura ngo ampe amafaranga, aho narindiraga gusarura ishyamba nyuma y’imyaka 5 nabwo nkakuramo amafaranga make, nyamara ku gihembwe mba mfite amafaranga yo mu nanasi akubye ayo nakuraga mu mashyamba inshuro 100”

Mu myaka irenga 10 amaze ahinga inanasi ku buso bungana na hegitari 2,5 yageze ku ntera ikomeye mu iterambere.

Yagize ati: “Ntarahinga inanasi nari nyakabyizi nkorera abandi, ariko nyuma yo kurandura amashyamba mpereye ku gice gito nkagiteraho inanasi nahinduye amateka, nubatse inzu nziza ifite agaciro ka miliyoni 12 ni ukwo iri mu cyaro, mu mujyi ku isoko bampa nka miliyoni 30, mfite inka za kijyambere 3 nkuramo umukamo, abana banjye biga neza kandi natanze akazi ku bakozi 6 bahoraho.”

Akomeza agira ati: “Ubuhinzi bw’inanasi ntabwo busaba byinshi kuko ntabwo bisaba guhora ugenzura ngo ngaha imvura izaguteza igihombo n’ibindi, icyangombwa upfa kuba wateye imbuto nziza kandi ugasasira, inanasi ni kimwe mu bihingwa bifata ubutaka nshishikariza abandi gushora mu buhinzi bw’inanasi, mfite intego yo kuzagura imodoka mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, ashimangira ko ubuhinzi bw’inanasi bwagize uruhare runini mu iterambere ry’abaturage b’akarere.

Yagize ati: “Ubuhinzi bw’inanasi bwatumye abaturage bacu babasha kwiteza imbere, kubona amafaranga yo kwishyura amashuri, kwivuza ndetse no gutunga imiryango yabo neza, twifuza ahubwo ko bakora ubuhinzi bw’inanasi bwa kinyamwuga bagahingira isoko.”

Mu Karere ka Gakenke, ubuso bw’ubuhinzi bw’inanasi bwari kuri hegitari zigera kuri 630 mu mwaka wa 2012, nk’uko bigaragara mu nyandiko ya gahunda y’iterambere ry’Akarere.

Ibi byerekana ko ubuhinzi bw’inanasi bukomeje gukura no gufasha abaturage mu iterambere ryabo, kuko kugeza ubu inanasi imwe iri hagati y’amafaranga 300 na 400 mu baza kurangura mu mirima.

Abahinzi b’inanasi babigize umwuga (banini) mu Karere ka Gakenke basaga 1900, aho bemeza ko zimaze kubateza imbere mu buryo bufatika, bamwe muri bo bakemeza ko zabakuye mu miturire mibi bakaba barubatse inzu zijyanye n’igihe, banakora ibindi bikorwa binyuranye birimo ubucuruzi n’ibindi.

Ubuhinzi bw’inanasi Ndagijimana akora bwatanze akazi kuri bamwe mu rubyiruko
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 30, 2025
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE