Gakenke: Rusasa kutagira umuriro w’amashanyarazi bidindiza iterambere

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenkemu Murenge wa Rusasa bavuga ko barebera amatara ahirengeye mu misozi baturanye gusa naho bo bakaba hari imirimo yagombye kubateza imbere badakora kuko nta muriro.
Abo baturage bo mu Murenge wa Rusasa, bavuga ngo barebera amatara ku misozi yo mu yindi mirenge, aho bagikoresha udutadowa n’ibishishimuzo, ibintu bituma badindira mu mibereho n’iterambere rusange.
Abaturage bo mu Kagari ka Gataba mu Murenge wa Rusasa bavuga ko basigaye inyuma mu iterambere cyane ikoranabuhanga bakesha amashanyarazi, bakifuza ko bakurwa muri iryo curaburindi bagahabwa amashanyarazi.
Kamagaju Ancile yagize ati: “Ni twe tukiri inyuma ku bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi tekereza kuba tugikoresha agatadowa n’ibishishimuzo, twasigaye inyuma cyane, nta televiziyo dushobora kugura kuko nta kuntu twayireba nta mashanyarazi, turacyakoresha ya mabuye ya radiyo bita tijeri (tiger) bahora batwizeza ko tuzabona umuriro w’amashanyarazi ariko amaso yaheze mu kirere”.
Habimana Justin we avuga ko bakora ingendo ndende bajya gucaginga za telefone zabo kandi bakishyura amafaranga 200 uko bacaginze
Yagize ati: “Kuri ubu dukora ingendo ndende tujya gucaginga fone zacu kandi nabwo dutanga amafaranga ibi bituma tutizigamira, abana bacu ndetse natwe tubyuka dupfuna ivu ry’umukara mu mazuru.”
Yongeyeho ati: “Abana ntibiga neza kuko nta rumuri bafite ni yo mpamvu usanga abo muri aka gace kacu batsindwa cyane kuruta abo mu tundi Tugari nibadufashe nibura batuzanire imirasire y’izuba, ikindi ni uko ibisambo byitwikira ijoro bikatwiba bikatwihisha ku nsina tukabinyuraho urumva umutekano wacu utandukanye n’uw’abandi.”
Habimana akomeza avuga ko mu gace kabo haramutse habonetse umuriro w’amashanyarazi bakwiteza imbere basudira ibikoresho binyuranye ibi bigatuma bahanga umurimo
Yagize ati: “Ubu abana bacu iyo bize imyuga bigumira mu duce bigiyemo nko gusudira gukanika n’ibindi, ikindi muri kano gace hera ibigori byinshi dukenera ifu ya gahunga tugakora ingendo ndende tujya gushesha mu yindi Mirenge duhana imbibi, iyo ugiye muri izo ngendo kandi ukenera gutega no gufata ifunguro ku nzira, kutagira amashanyarazi iwacu bidusubiza inyuma mu iterambere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois avuga ko koko ako gace kataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi kandi ko ikibazo kitari aho gusa ariko ko barimo kubikurikirana n’ahandi havugwa iki kibazo bakakibonera umuti.
Yagize ati:”Ntabwo ari aho ikibazo kiri gusa muri Rusasa gusa, kuko no mu yindi Mirenge hari uduce tutari twagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, ubu rero turi mu gikorwa cyo kubarura aho hose bagifite ikibazo nk’icyo tumenye ingo zitaregerwaho n’umuriro, aha rero ndasaba abaturage gukomeza kwihangana, kuko hari gahunda y’uko buri rugo ruzaba rwacaniwe mu 2026.”
Kugeza ubu Akarere ka Gakenke kageze ku kigero cya 88 % mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage.
Ingo zimaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda mu mwaka wa 2024; ziri ku kigero cya 75,9% zivuye kuri 34% mu myaka irindwi ishize. Izifatiye ku murongo mugari ni 54% izikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ari 21,9%, kandi intego ari uko muri 2026ingo zose zizaba ziwufite 100%.